Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyatunguranye- Amb. Musoni James
Politiki

Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyatunguranye- Amb. Musoni James

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 8, 2026

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Zimbabwe Musoni James, yongeye kwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itatunguranye kuko yateguwe igihe kinini ndetse igashyirwa mu bikorwa mu buryo butabayeho nk’impanuka.

Ambasaderi Musoni yabikomojeho mu ijambo yagejeje ku bagize inzego za dipolomasi, abayobozi muri Guverinoma, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Zimbabwe ndetse n’Ibiro bihuza Ibikorwa by’Ubutabazi muri Zimbabwe cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026.

Ambasaderi Musoni yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yatunguranye. Umuzi wayo uri mu mateka y’igihe kirekire y’amacakubiri n’ivangura, byinjijwe mu nzego z’ubuyobozi mu gihe cy’Abakoloni bigenda bihererekanywa mu ngoma zagiye zikurikirana. Uko imyaka yahise indi igataha, inzangano zarabibwe, inkomoko z’abantu zihindurwa intwaro ndetse urugomo rurategurwa. Mu 1994, ibi byasoreje ku byago ndengakamere mu mateka ya muntu.”

Yakomeje avuga ko ikibabaje cyane ari uko Umuryango Mpuzamahanga watsinzwe ntiwagira icyo ukora ku gihe, nubwo hari ibimenyetso mpuruza bya Jenoside yatutumbaga na mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa.

Ati: “Ikiguzi cyo kutagira icyo bakora cyari kirenze. Uku gutsindwa gukwiye kuzahora ari isomo ku bantu. Guceceka no kwigira ntibindeba imbere y’akarengane bishobora kugira ingaruka mbi cyane.”

Yanashimiye kandi uruhare rw’Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimangira ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye cyane mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge no kubaka inzego zikomeye.

Yakomoje ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) birimo imvugo z’urwango, guhakana Jenoside no kuyipfobya, aharangwa n’imitwe yitwaje intwaro ikomeza kubyongerera imbaraga.

Asaba Umuryango Mpuzamahanga kongera imbaraga mu gukumira baharanira kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano no gucungira umutekano abasivili.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Amb. Pearson T. Chigiji wari umushyitsi mukuru, yavuze ko Zimbabwe yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze kandi ko baha agaciro ubuzima bwatakaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bakanazirikana iterambere ry’u Rwanda rigeze ahashimishije.

Yashimangiye akamaro ko kwibuka ahahise mu gukumira ko hakongera kubaho ubwicanyi ndengakamere na Jenoside, ahamya ko Zimbabwe yiyemeje gukomeza gushimangira umubano n’ubutwererane ifitanye n’u Rwanda bikajyana no kwimakaza amahoro, ubwiyunge n’iterambere ridaheza.

Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni muri Zimbabwe, Edward Kallon yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimira abayirokotse.

Na we yagarutse ku kuba Umuryango Mpuzamahanga waratsinzwe kuko utatabariye igihe, aboneraho gushimangira ko kwibuka bikwiye kuyobora ibikorwa byose bigamije kurwanya imvugo z’urwango, kubaka ubushobozi bw’ibigo no kubahiriza amahame mpuzamahanga arimo n’amasezerano yo kurwanya no guhana ibyaha bya Jenoside.

Yasabye za Leta, sosiyete sivile ndetse n’abantu ku giti cyabo guhagurukira gukumira Jenoside binyuze mu burezi, gusigasira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuyobozi bufata inshingano.

Muri Zimbabwe, Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byasojwe no kwiyemeza kurushaho guharanira ko Jenoside n’igisa na yo byaamaganwa ntibizagire ahandi biba ku Isi, abitabiriye bashimangira ko bazakomeza guhindura kwibuka ibikorwa bifatika byo guharanira amahoro, ubutabera no gukumira ubwicanyi ndengakamere bwakwaduka mu gihe kizaza.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hacanwe urumuri rw’icyizere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA