Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Jimmy Gatete yageze i Kigali ku mugoroba w’itariki ya 6 Gicurasi 2024, aho aje mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inzu shya y’imikino ya Kigali Universe iherereye mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Aganira n’itangazamakuru, Gatete Jimmy yavuze ko yaje gufungura iyi inzu y’imikino kubera ubucuti asanzwe afitanye na Karomba Gaël [Coach Gaël] ari we uyobora iyi nyubako.
Yagize ati: “Ikinzanye ni ugushyigikira umuvandimwe [Coach Gaël], ntabwo ari iby’ubucuruzi ahubwo ni ubuvandimwe dufitanye. Abanyarwanda banyitegure nzongera mbigaragarize ubwo nzaba nongeye gukina, kuko maze iminsi nkora imyitozo y’abantu nyine batabigize umwuga”.
Kigali Universe, ni inyubako yubatswe ku gisenge cya CHIC izajya iberamo ibikorwa by’imyidagaduro aho izaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro, ikaba igizwe n’ibice bibiri birimo ibibuga n’amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.
Jimmy Gatete, akaba azaba ari mu ikipe y’abakanyujijeho bazakina mu mikino ifungura Kigali Universe tariki ya 17 Gicurasi uyu mwaka, aho bazahura n’ikipe y’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, mu gihe bukeye bwaho ikipe y’abahanzi izaba yisobanura n’ikipe y’abanyamakuru, maze amakipe azitwara neza akazahurira ku mukino wa nyuma tariki ya 19 Gicurasi 2024.