John Legend ategerejwe i Kigali
Ibyamamare

John Legend ategerejwe i Kigali

SHEMA IVAN

December 17, 2024

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B akaba na Producer John Legend ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika kizabera muri BK Arena tariki 21 Gashyantare 2025.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gitegurwa n’Umuryango Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali, ubusazwe yitwa John Roger Stephens akaba afite imyaka 46 y’amavuko.

John Legend yatangaje ko yishimiye kuzataramira i Kigali n’i Lagos muri Nigeria.

Ati: “Nishimiye kuzataramira i Kigali n’i Lagos mu bitaramo bya ‘’Move Afrika’’ igikorwa kitazana gusa ibitaramo bitazibagirana, ahubwo kinatanga amahirwe y’ishoramari. gutanga imirimo, gushyigikira urubyiruko mu bikorwa by’iterambere mu rwego rwo guteza imbere umuziki wa Afurika n’urwego rw’ubuhanzi muri rusange.”

Mu 2006, John Legend yasohoye alubumu ye ya kabiri yise ‘Once again’ byari mbere y’uko mu 2008 asohora iya gatatu yise ‘Evolve’ na ‘Wake up’ yakoze mu 2010.

Mu 2013 uyu muhanzi yasohoye alubumu yise ‘Love in the future’ mbere y’uko mu 2016 asohora indi yise ‘Darkness & Light’ naho mu 2018 akaba yarasohoye iyitwa ‘A Lendary Christmas’.

John Legend amaze kwegukana ibihembo by’umuziki (Awards) 36 birimo yatwaye Grammy Awards 12, BET Awards eshatu n’izindi.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo All of me yarebwe n’abarenga miliyari 2, Love me now na Tonight yakoranye na Ludacris n’izindi.

Mu Ukuboza 2023, u Rwanda, binyuze mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasinyanye amasezerano na Global Citizen ndetse na PGLang, bategura Move Afrika, yo kwakira iki gitaramo buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2023 iki gitaramo cyitabiriwe n’umuraperi w’umunya Amerika Kendrick Lamar.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA