Umuhanzi ukunzwe ku rwego mpuzamahanga John Legend, yatandukanye n’umujyanama we mu bijyanye n’umuziki Ty Stiklorius, atangaza ko yatangiye urugendo rushya rw’imikoranire na sosiyete ya Jay-Z izwi nka Roc Nation.
John Legend n’uwari umujyanama we Ty Stiklorius bari bamaze imyaka igera kuri 20 bakorana aho bimwe mu byo bagezeho bagikorana harimo no kuba uwo muhanzi yarataramiye mu Rwanda muri Gashyantare 2025, igitaramo cyabaye icy’amateka ku Banyarwanda bakunda umuziki.
Ikinyamakuru The Hollywood Reporter, cyavuze ko Legend atari akigaragara ku rutonde rw’abahanzi bari mu bujyanama bwa kompanyi ya “Stiklorius yitwa Friends at Work” mu kwezi gushize. Iby’itandukana ry’aba bombi ryashimangiwe kandi na Stiklorius ubwe yifashishije ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagaragaje ko gukorana na John Legend byari byiza kuko urwo rugendo rwaranzwe n’ubufatanye ku mpande zombi
Yanditse ati: “Imyaka 20 ni igihe kinini muri uru ruganda. Nishimira ibyo twagezeho na John, byari bishingiye ku guhanga, icyizere, urukundo n’intego. Ubu ndishimira intambwe nshya buri wese agiye gutera, nkaba nshyikiriza inkoni y’ubujyanama Jay Brown muri Roc Nation.” Yongeraho ati: “Nubwo mu bijyanye n’umuziki ntandukanye na John Leged tuzakomeza gukorana mu mishinga itandukanye y’ubucuruzi n’ikorwa ry’ibikorwa by’urukundo nk’uko byari bisanzwe.”
Abo bombi batangiye gukorana mu 2006, banashinga kompanyi yitwa “John Legend Ventures”. Mu 2014, Legend yakomeje gukorana na we ubwo yatangizaga Friends at Work, nyuma yo kuva muri “Atom Factory” ya Troy Carter.
Uretse John Legend, nta wundi muhanzi uzwi Stiklorious yabereye manager mu buryo bwemewe. Ahubwo azwi cyane mu gutegura ibitaramo no kwamamaza abahanzi byose akabinyuza muri kompanyi yafatanyije na John Legend gushinga bakayita ‘Friends at Work’.
Roc Nation yasinyishije John Legend ni imwe muri sosiyete zikomeye mu myidagaduro ku Isi, yashinzwe na Jay-Z, ikaba ibarizwamo abahanzi bakomeye barimo Rihanna, A$AP Rocky, Megan Thee Stallion uherutse kurembera ku rubyiniro na Lil Uzi Vert.
Mu rugendo rwa John Legend amaze kwegukana ibihembo 13 bya Grammy, ndetse afite indirimbo zakunzwe cyane zirimo “All of Me” ndetse na “Like I’m Going to Lose You” yakoranye na Meghan Trainor.


