Murego Joseph umenyerewe cyane nka Jojo Breezy kubera kubyina imbyino zigezweho, arishimira ko Imana yamurinze ikaba yemeye ko hiyongeraho umwaka w’amavuko ku yo yari afite.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, uyu mubyinnyi umenyerewe mu mbyino zigezweho, aho akunze kigaragara asubiramo amashusho y’indirimbo zitandukanye zikunzwe.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Jojo Breezy Dancer, yasangije abamukunda n’abamukurikira ko uyu munsi ari umunsi w’isabukuru ye aboneraho gushimira Imana.
Ati: “Kuri buri wese, uyu munsi ni isabukuru yanjye, ushimwe Mana ku bwo kunyongerera undi mwaka wo kubaho, Isabukuru nziza kuri njye.”
Nyuma yo kugaragariza abamukurikira ibyiyumviro abamukurikira biganjemo ibyamamare bitandukanye bamwifurije umunsi w’amavuko mwiza ndetse no kuzahirwa muri uyu mwaka atangiye.
Mu bamwifurije ishya n’ihirwe harimo umukinnyi wa filimi Killaman, umuhanzi Yampano, umunyarwenya Gentil n’abandi.
Zimwe mu ndirimbo yasubiyemo imbyino zazo zigakundwa harimo Why ya The Ben na Diamond Platinumz, Izina ya Bruce Melody, No Whala ya 1Banton n’izindi.
Jojo Breezy agize isabukuru mu gihe hashize igihe kitagera ku kwezi kumwe yegukanye igihembo nk’umubyinnyi mwiza w’imbyino zigezweho w’umugabo w’umwaka (Best Male Modern Dancer of the year), mu bihembo byatangiwe mu birori byateguwe n’Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation) byabereye mu Karere ka Huye, tariki 27 Werurwe 2024, hagamijwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi n’Ikinamico.