Jose Chameleone na Big Fizo bagiye guhurira ku rubyiniro
Imyidagaduro Mu Mahanga

Jose Chameleone na Big Fizo bagiye guhurira ku rubyiniro

MUTETERAZINA SHIFAH

November 21, 2025

Abahanzi b’abanyabigwi Jose Chameleone na Big Fizzo bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo kigiye kubera mu Burundi kigamije guhuza imico ya Afurika y’Iburasiraziuba no gusigasira amahoro muri ako Karere.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kizavamo iserukiramuco kiswe Amahoro iwacu Festival cyateguwe na Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo mu Burundi yitwa ‘Malumba Entertainment company’.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Habarugira Alain washinze iyo kompanyi irimo gutegura icyo gitaramo yayitangarije ko ari igitaramo kigamije gukoresha umuziki mu gusigasira amahoro y’Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Yagize ati: “Ni igitaramo kigamije kugaragaza ubufatanye bw’ibihugu biherereye muri Afurika y’Iburasirazuba no kwimakaza ishusho ishingiye ku mahoro y’Akarere muri rusange.”

Akomeza avuga ko bahisemo gutumira Jose Chameleone nk’umuhanzi wakunzwe cyane kandi umaze igihe mu muziki mu Karere.

Ati: “Twahisemo gutumira Jose Chameleone na Big Fizo w’iwacu ariko usanzwe ubarizwa ku mugabane w’u Burayi nk’abantu bakoze umuziki igihe kirekire kandi ugakundwa mu Karere kose.”

Habarugira akomeza avuga ko iryo serukiramuco baryise ‘Amahoro Iwacu Festival’ bitewe n’uko umuziki utagira umupaka bityo ko guhuza abahanzi bo mu bindi bihugu bigize Akarere n’abo mu Burundi bizafasha mu kunga ubumwe no gusigasira amahoro yo mu Karere kandi bigatera imbaraga abahanzi bakizamuka kuko bazajya bakorana n’abanyabigwi bakuze bakunda.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere aho biteganyijwe ko kizaba ngarukamwaka kandi kikajya kibera mu bihugu bitandukanye bigize Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA