Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Uganda Jose Chameleone, yashimiye Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga inama ihuriweho ya EAC na SADC.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga yashyizeho amafoto ya Perezida Kagame ayakurikiza ubutumwa bumushimira.
Yanditse ati: “Urakoze Papa Paul Kagame.”
Nyuma y’ubu butumwa kandi yongeyeho amabendera arimo iry’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Congo, yongeraho ati “Ibiganiro Ubumwe, Ubuntu”.
Ni mu gihe mu minsi yashize Jose Chameleone yari yagaragaje urukumbuzi afitiye u Rwanda, ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragara ari i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari afite imyaka 17.
Yandikaho ati: “Njyewe w’imyaka 17, i Nyamirambo mu Rwanda. Njyewe w’imyaka 47, i Sudbury muri USA.”
Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda agitangira umuziki yabaye i Kigali mu Rwanda igihe kitari gito.
Kuri ubu Jose Chameleone aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwivuriza, mu mpera za 2024. Biteganyijwe ko azagaruka iwabo muri Uganda muri Mata 2025.