Jose Chameleone yifurije Weasel gukira vuba
Mu Mahanga

Jose Chameleone yifurije Weasel gukira vuba

MUTETERAZINA SHIFAH

August 8, 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yahaye ubutumwa murumuna we Weasel urwaye amwifuriza gukura vuba.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umuvandimwe we kwa muganga maze ayiherekeresha amagambo, agira ati: “Uri igihangange muvandimwe wanjye, senga kandi ukomere, umere neza vuba. Turagukunda.”

Amakuru y’igongwa rya Weasel yamenyekanye tariki 6 Kamena 2025, avuga ko byabaye nyuma y’intonganya za ba bombi ubwo bari muri Shan’s Bar & Restaurant iherereye i Munyonyo.

Kugeza ubu abari hafi y’uyu muryango bahamya ko abo mu muryango wa Weasel bafunguje Teta Sandra wari ukurikiranyweho kugonga umugabo we abigambiriye kandi na Weasel akaba atangiye gukira.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA