Uwabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 18, Joseph Kabila Kabanga, yaraye ageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23, yakiranwa urugwiro ndetse ahabwa n’ikaze muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ni amakuru yemejwe mu ijoro ryacyeye n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka.
Abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: ““Tumwifurije uruzinduko rwiza mu bice byabohowe.”
Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 na we yagize ati “ARC/AFC itangaje, inezerewe ko uwahoze ari Perezida na Senateri w’icyubahiro, umusirikare w’abaturage, Joseph Kabila Kabange, yageze mu bice bigenzurwa na M23/AFC. Harakabaho impinduramatwara.”
Kabila yari aherutse kubwira Abanyekongo ko ateganya kugirira uruzinduko i Goma mu minsi mike iri imbere.
Hamaze kumenyekana amakuru avuga ko Kabila azasura ibice bigenzurwa na AFC/M23, Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangaza ko bugiye kumukurikiranaho icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.