Umuhanzi wo muri Uganda, Joshua Baraka, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo giteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Ni igitaramo yatumiwemo kizaba mu rwego rwo kwizihizwa isabukuru y’imyaka 15 Dj Pius amaze mu muziki.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzahamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, Joshua Baraka yagaragaje ibyishimo by’uko agarutse mu Rwanda aho yise i wabo kandi yiteguye kubaha ibyiza bakwiye.
Yagize ati: “Nishimiye kugaruka i Kigali, njya mbona urukundo no gushyigikirwa mpabwa mu Rwanda, nishimiye kuba ngarutse ku nshuro yanjye ya gatatu. Maze igihe nitegura, nkora imyitozo, ndashaka kubaha ibintu byiza cyane.”
Uyu muhanzi ufite nyina w’Umunyarwandakazi avuga ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo kuko havuka umubyeyi we.
Akomeza avuga ko mu Rwanda hari Abahanzi benshi akunda barimo Kivumbi King, Bruce Melodie, Element Eleeeh n’abandi kandi yifuza ko bakorana umuziki mbere y’uko asubira muri Uganda.
Uretse Joshua Baraka icyo gitaramo kizagaragaramo abandi bahanzi barimo Ruti Joel, Alyn Sano na Mike Kayihura.
Joshua Baraka agiye gutaramira i Kigali nyuma y’iminsi mike avuye mu iserukiramuco rya Afro Nation 2025, aho avuga ko yajyanywe no guhuza ibiganiro n’abandi bahanzi mu rwego rwo guteza Imbere umuziki we kandi byagenze neza.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025 muri Kigali Universe.