Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League 

Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League 

SHEMA IVAN

August 6, 2025

Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagabo, Rwanda Premier League.

Ibi byatangajwe n’uru rwego ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025. 

Jules Karangwa yari asazwe ari Umujyanama mu by’Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuva mu 2019.

Yabaye n’Umunyamabanga w’Agateganyo n’Umuvugizi wa FERWAFA guhera muri Mata kugeza muri Kanama 2023 ni umwanya yagiyeho asimbuye Muhire Henry Brulart wasezeye kuri izi nshingano nyuma y’amakosa menshi yumvikanyemo ndetse yakururanye mu itangazamakuru rya siporo.

Muri iyi myaka, Jules Karangwa akunze kwifashishwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nk’umuhuzabikorwa ku mikino ikomeye irimo iya CAF Champions League, CAF Confederation Cup n’ibikombe byaryo.

Uyu mugabo yabaye umunyamakuru w’imikino ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Royal TV na Radio/TV10 ndetse ni umunyamategeko by’umwuga.

Biteganyijwe Ko azatangira izi nshingano tariki ya 1 Nzeri 2025.

Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA