Juno na Ariel Wayz bagiye guhurira mu gitaramo
Amakuru

Juno na Ariel Wayz bagiye guhurira mu gitaramo

MUTETERAZINA SHIFAH

November 25, 2025

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu bakunzwe mu Rwanda bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cya ‘5ive Kigali tour’ giteganyijwe kubera muri BK Arena, kikaba ari kimwe mu bitaramo umuhanzi w’umunya Nigeria Davido arimo gukora hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye yise 5ive.

Amakuru yo kuba aba bahanzi bongewe ku bazatarama muri icyo gitaramo yamenyekanye ku mugoroba w’itariki 25 Ugushyingo 2025 binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za kompanyi irimo gutegura icyo gitaramo.

Ubusanzwe byari byatangajwe ko Davido uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria azafatanya na Kitoko Bibarwa wari ukumbuwe n’Abanyarwanda dore ko yari amaze imyaka 12 mu Bwongereza kikaba ari cyo gitaramo cya mbere azaririmbamo kuva yagaruka mu Rwanda.

Uretse Juno Kizigenza na Ariel Wayz abandi bongewe mu bazatarama muri icyo gitaramo barimo Dj Toxyk, Dj Marnaud hamwe na Kid from Kigali.

Ariel Wayz atangajwe nk’umwe mu bazatarama muri ‘5ive Kigali tour concert’ mu gihe amaze iminsi mike avuye mu kigo ngororamuco cy’i Huye nyuma yo gusangwamo (mu mubiri) igipimo kiri hejuru cy’ibiyobyabwenge, aho yafashwe yarengeje amasaho yo gufunga utubari.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 05 Ukuboza 2025 muri Bk Arena

Dj Marnaud mubazacuranga mu gitaramo 5ive

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA