Kabare: Barashima ko umushinga wo guhumbika imbuto ubafasha kwikenura
Ubukungu

Kabare: Barashima ko umushinga wo guhumbika imbuto ubafasha kwikenura

HITIMANA SERVAND

February 21, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Kabare bakora mu ruhumbikiro runinini rw’imbuto rwa Gishanda bavuga ko akazi bahabonye katumye bikura mu bukene ndetse kabafasha gukemura byinshi mu bibazo byabasabaga amafaranga.

Ubuhumbikiro bw’imbuto bwa Gishanda butegurwa na Leta hagamijwe kuzabona imbuto zihagije zizaterwa mu mushinga mu Mugari w’icyanya kizahingwaho imbuto mu Mirenge ya Kabare na Ndego.

Mu mirimo yatangiriweho harimo guhumbika imbuto z’ubwoko butandukanye ahakoreshwa abakozi batari bake batuye muri ako gace.

Abahabonye akazi bavuga ko bishimiye uyu mushinga wabahaye akazi aho byatumye binjiza amafaranga atuma bikenura.

Mutangana Aime agira ati: “Turashima imishinga nk’iyi izanwa mu byaro byacu aho bituma tubona ku mafaranga. Ubu nkorera amafaranga ibihumbi 2 kugera saa sita aho ayo mafaranga atuma mbona ibyo mba nkeneye mu rugo. Urumva inaha dusanzwe duhinga ariko twararumbije ku buryo no kubona uko ugura umunyu byari ikibazo.”

Akomeza agira ati: “Aka kazi rero kaje ari igisubizo kuko amafaranga tuhakura tuyahahamo ndetse na za nyongera ziba zikenewe zikaboneka. Ikindi ni uko ubu nta kigorwa no kubona amafaranga yunganira abanyeshuri banjye ku ishuri ndetse no kubabonera ibikoresho byaroroshye.”

Mutezinka Dariya na we agira ati: “Twishimiye gukora muri uyu mushinga. Inaha ubundi nta mirimo itanga amafaranga ikunze kuhaboneka, uretse wenda ubuhinzi kandi urebye ayo dukorera aha ntiwayabona uyakoreye mu kuyahingira. Aka kazi katumye nikenura, iyo mpembwe nigurira umwenda nkigurira amavuta nkagura agakweto yemwe nkanafasha mu gukemura ibibazo byo mu rugo biba bikeneye amafaranga.

Uwitonze Theogene Umuyobozi w’umushinga KWIMP wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ukorera mu Karere ka Kayonza avuga ko abatuye Kabare na Ndego bazunguka kabiri.

Ati: “Ni umushinga bazaniwe n’ubuyobozi bwabo aho abatuye muri iyi Mirenge bazabyungukiramo kabiri. Ubwa mbere ni uko ari umushinga mugari uzatanga akazi ku bantu benshi, bazakoreramo amafaranga bibafashe mu mibereho yabo. Icya kabiri ni uko umushinga uzakorerwa mu mirima yabo ubuhinzi bw’imbuto bukazateza imbere ibi bice kuko ni ubuhinzi bwunguka kandi bufite isoko ryo mu gihugu no hanze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, yabwiye Imvaho Nshya ko ako Karere gafite amahirwe yo kugira imishinga myinshi yo guteza imbere ubuhinzi asaba abaturage kuyakoresha biteza imbere.

Ati: “Uhereye kuri uyu mushinga wa Gishanda ni amahirwe abaturage bacu bakwiye gukoresha bakayabyaza umusaruro. Abafite imbaraga bashakemo akazi bakore abahafite imirima bitegure gukora ubu buhinzi ku buryo bibateza imbere bakagira imibereho myiza kandi bikanazamura n’iterambere ry’Akarere muri rusange.

Icyanya cy’imbuto kiri gutegurwa mu Mirenge ya Ndego na Kabare kije gisanga ikindi cyatunganyijwe mu Mirenge ya Kabarondo, Murama na Remera, cyo cyatangiye no kugeza imbuto zitandukanye ku isoko.

Mu mbuto zibandwaho harimo avoka, ibinyamacungaibifenesi n’izindi.

Ubuhumbikiro bw’imbuto bwa Gishanda bwatanze akazi ku baturage
Abakora mu buhumbikiro bw’imbuto bavuga ko byabarfashije kwifasha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA