Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran yakoze impanuka 
Amakuru

Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran yakoze impanuka 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 19, 2024

Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakozd impanuka ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Azerbaijan aherekejwe n’izindi kajugujugu ebyiri. 

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru, bikaba bivugwa ko bamwe mu bari kumwe na Perezida muri iyo ndege babashijd kuvugana n’ibirindiro bikuru bikaba bitanga icyizere ko bishoboka ko nta waba yahasize ubuzima.

Indege ebyiri zari ziherekeje iyarimo Perezida, bivugwa ko zasohoye amahoro. 

Bivugwa kandi ko indege yakoze impanuka yari irimo n’abandi bayobozi nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahian, ndetse n’umuyobozi w’Umusigiti wa Tabriz,  Seyyed Mohammad-Ali Al-Hashem. 

TANGA IGITECYEREZO

  • Phil Foden
    May 19, 2024 at 8:38 pm Musubize

    Imanishimwe kuba Iburahimu Rayisi nacyoyabaye ndetse nabaribari muriyo kajugujugu .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA