Kamali Kathia na Adonis Jovon Filer bakoze ubukwe
Imyidagaduro

Kamali Kathia na Adonis Jovon Filer bakoze ubukwe

MUTETERAZINA SHIFAH

September 5, 2025

Kathia Uwase Kamali wamenyekanye mu itsinda ‘Mackenzies’ yakoze ubukwe n’umukunzi we Adonis Jovon Filer bamaze igihe bakundana.

Ni ibirori byatangijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa byabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 05 Nzeri 2025.

Bombi basezeranye imbere y’Imana, basezeranyijwe na Appôtre Mignone Alice Kabera  wabasezeranyirije ahabereye gusaba no gukwa.

Tariki 01 Mutarama 2025, ni bwo Adonis usanzwe ari umukinnyi wa APR BBC yambitse Kathia Kamali impeta y’urukundo kuva ubwo bagiye bagaragara mu bihe bitandukanye bari kumwe.

Kathia Uwase Kamali na Adonis Jovon Filer bahawe umugisha na Appôtre Alice Mignone Kabera wabasezeranyije

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA