‘Kaminuza yarangambaniye’, Numukobwa yanditse ibyo yabonye mu 1994
Imibereho

‘Kaminuza yarangambaniye’, Numukobwa yanditse ibyo yabonye mu 1994

KAMBANDA Noel

March 2, 2026

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, Numukobwa Assumpta yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa mbere. Yabonye ibyo amaso ye atari yiteguye kubona.

Nk’umukobwa wari ukiri muto, Numukobwa yari afite inzozi z’ibyo Kaminuza izamugezaho na we akamurikira rubanda dore ko intego ya kaminuza yari kuba “Urumuri n’agakiza bya rubanda” (“Illuminio et salus populi”) ariko ibyo yabonye byari agahomamunwa aho abarimu bica abanyeshuri, abanyeshuri bakica abarimu, abanyeshuri bakica abakozi, abanyeshuri bakica abanyeshuri bagenzi babo.

Nyuma yo gutanga ubuhamya ahantu hatandukanye, Numukobwa Assumpta yumvise bidahagije icyari ubuhamya abihindura igitabo yise “L’Universite m’a Trahie- Rescapée, Fils de Mon Père.” Hari uwakwibaza impamvu yongeyeho Fils de Mon Père kandi ari igitsina gore: Ayo magambo yayabwiwe na se nyuma yo kubura basaza be ubwo umubyeyi we yabwiye umushyitsi ati uyu ni we muhungu nsigaranye.

Iki gitabo Numukobwa Assumpta yagishyize hanze ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Uyu muhango witabiriwe na Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, abo mu muryango we n’abandi.

Igitabo cya Numukobwa kigaragaza ko amashuri menshi atari yo atuma umuntu agira ubumuntu, kuko abari bafite amashuri menshi babaye nk’inyamaswa batakaza ubumuntu.

Mu gitabo cye kandi, agaruka ku muco mubi yasanze muri Kaminuza wo «Kubatiza» witwaga ko ari ukumenyereza abanyeshuri bashyashya wakorwaga n’abiyitaga “Abakonari” dore ko harimo ubugome bwinshi n’ingengabitekerezo bwo gukubita no gukomeretsa.

Nubwo yabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamusigiye ibikomere by’umubiri ariko ntibyamubujije guharanira kubaho, ubu akaba ari umubyeyi w’abana batatu, afite Icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga umutungo, akora mu mabanki.

Numukobwa agaragaza ko abanyabwenge bari barabaswe n’ingengabitekerezo ariko bikagaragara ko ari byo bize bakiri batoya bakabikuriramo guhera mu 1959.

Kwica Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda byatangiye ku ya 20/4/1994, mu nkengero za Butare ibitero no gutwika inzu byatangiye kuva babuza abantu kongera kuva mu ngo zabo ku wa 7 Mata 1994.

Mu Mujyi wa Butare uwari Perefe waho Habyarimana Jean Baptiste (yari afite akazina k’akabyiniriro ka « Sacré ») yakomeje kwamagana abakurura ibikorwa by’urugomo n’abashaka kwica abandi bituma ubwicanyi butinda kwitabirwa mu Mujyi wa Butare ugereranyije n’ahandi mu Gihugu kugeza ku itariki ya 18/4/1994 yari akivuga ko ibikorwa bihamagarira Abahutu kwica Abatutsi ari amateshwa.

Ku ya 19/4/94 Perezida Sindikubwabo na Ministiri w’Intebe Kambanda Jean byarabahagurukije. Ubwabo bigira i Butare, aho bavuka, babwira abaturage ko kwigira ntibindeba ari ubugwari, ko ahandi kwica Abatutsi bigeze kure.

Abategetsi mu nzego zitandukanye bahise bahaguruka: ba Superefe, ba Burugemesitiri, ba Konseye, abasirikare, abajandarume n’abapolisi ba Komini, bayobora ibitero. Perefe utarabyemeraga aratangwa baramwica n’umuryango we.

Abanyeshuri ba Kaminuza bamwe bari mu biruhuko, ariko hari n’abasigaye kuri Kaminuza, abari hanze rero bihutiye kugaruka i Ruhande mu kigo cyabo, cyane cyane ko Kaminuza yari igikora ntacyo bahaburira nk’ibibatunga n’ibindi, ariko banibwiraga ko iwabo w’intiti nta marorerwa nk’ayo yahakorerwa.

Abanyeshuri bigaga muri Campus ya Nyakinama mu Ruhengeri bari barahungiye i Butare. Gusanga bagenzi babo muri Campus, aho bibwiraga ko ari uburyo bw’amakiriro.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nshimyumuremyi, yashishikarije n’abari basigaye hanze ngo bihutire kugaruka mu kigo kuko hari umutekano. Urutonde rw’amazina y’Abatutsi n’ibyumba batuyemo byari byarakozwe kera, abantu bagiye bohererezwa amafishi buzuza agaherekezwa na fotokopi y’indangamuntu ku mpamvu za nyirarureshwa.

Umubare utubutse umaze kugera muri Kaminuza, bashyizeho bariyeri ku irembo rya Kaminuza, bashyiraho izindi imbere ya Laboratoire Universitaire no ku Mukoni, maze Kaminuza iba igiye mu kato.

Abanyeshuri b’Abahutu bo ntibari babujijwe gusohoka batangiye kujya mu tunama mu kigo cya gisirikare cyatozaga ba Sous officiers (ESO) banoza umugambi w’uburyo bazica abanyeshuri b’Abatutsi bo muri Kaminuza.

Ndetse n’uburyo ishyamba ry’Arboretum rizakorwamo umuganda wo guhiga abandi baturage b’Abatutsi baba baryihishemo kandi koko hari benshi. Abanyeshuri bishwe mu matariki ya 20 na 21/4/1994.

Nyuma y’iryo yicwa hasigaye igikorwa cyo kuvumbura no kwica abari bakiri mu ishyamba; byafashe umwanya utari muto kuko mu kwezi kwa gatanu ni bwo Burugumesitiri Kanyabashi, abifashijwemo na Mutwewingabo Bernard wari Doyen wa Faculté y’Agronomie bateguye Umuganda udasanzwe bakoranya abaturage b’Imirenge ya Mbazi, Kaburemera, Mpare, Tumba na Cyarwa bagota ishyamba ry’Arboretum bitwaje impiri n’imipanga, bafatanye amaboko ngo hatagira uza kubona aho amenera, bahuriza muri Campus nyirizina.

Mu bari bahihishe harokotse bake cyane. Abaguye aho ni benshi imirambo yabo yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma. Ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi byahagaze ku wa 4/7/1994, ubwo Umujyi wa Butare wafatwaga n’Inkotanyi.

Abari bayoboye ubwicanyi ni uwitwa Kigabo, Porofeseri muri siyansi, Chef du Personnel muri Université Denys Mutagoma, Chef des Traveaux Ndutiye François, Nshimiyimana Berchimas wari Vice Recteur Administratif et Financier, Capitaine Ildephonse Nizeyimana, Rwanyonga wigaga i Ruhande ari umusirikare, Abanyeshuri b’Abahutu n’Interahamwe zari zicumbitse mu nzu bitaga aya ONU yari yaraguzwe na Georges Rutaganda; Docteur Ndindabahizi, wakoreraga ONAPO  yapakiraga interahamwe zivuye i Tumba zigabye ibitero muri Kaminuza n’i Cyarwa.

Mu manza zabereye Arusha zagarutse ku bwicanyi bwabereye muri Kaminuza cyane cyane mu rubanza rwa Nyiramasuhuko Paulina n’umuhungu we Shalom Ntahobari, ndetse n’umugore we uri kuburanishwa mu Rwanda nyuma yo koherezwa n’Amerika Beatrice Munyenyezi rugaragaza urupfu rw’agashinyaguro abanyeshuri bo muri Kaminuza bahuye na rwo, dore ko abakobwa bafashwe ku ngufu, abo bose uko ari batatu bibahama.

Uwari ukuriye Kaminuza y’u Rwanda yari Ntahobari Maurice umugabo wa Pauline Nyiramasuhuko. Muri Kaminuza y’u Rwanda hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y’abanyeshuri, abakozi n’abarimu biciwe mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ababyeyi guha abana urugero rwiza, asaba n’abandi bafite amateka ku Rwanda kwandika ibitabo bishingiye ku kuri. Agira ati: “Nimwandike ibitabo mugere ikirenge mu cya Numukobwa Assumpta n’abandi banditsi bagaragaza amateka ashingiye ku buhamya bw’ibyabaye n’ibimenyetso bifatika.”

Yashimye abana bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biyemeje kwigira ku mateka bakareka urwango bakuze bigishwa, avuga ko bakwiye kubera urugero rwiza abandi bana bagishyigikira urwango rw’ababyeyi bayigizemo uruhare.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene
Aba ni bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Numukobwa Assumpta

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA