Kaminuza z’Afurika mu guhindura ibyigishwa bidahura n’isoko ry’umurimo
Amakuru

Kaminuza z’Afurika mu guhindura ibyigishwa bidahura n’isoko ry’umurimo

KAMALIZA AGNES

March 18, 2025

Abahagarariye kaminuza za Afurika, abafatanyabikorwa bazo n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi, bagaragaje ko bagifite imbogamizi z’ibyigishwa mu mashuri akenshi bidahura n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Imibare igagaragaza ko hejuru ya 19% by’abasoza amasomo bakaba abashomeri bahungira ku yindi migabane bajya gushakayo amahirwe.

Mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali, ikaba ihurije hamwe abahagarariye kaminuza za Afurika, abafatantabikorwa mu burezi, imiryango itari iya Leta n’abandi, hagarurswe ku bibazo byugarije uburezi bw’Afurika n’amahirwe agomba kubyazwa umusaruro.

Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda Nsengimana Joseph, yagaragaje ko iterambere ry’ahazaza h’Afurika rishingiye ku bufatanye bw’umugabane mu burezi, kuko bufite imbaraga mu guhindura byinshi hatezwa imbere ubukungu hanahangwa n’udushya mu ikoranabuhanga.

Yavuze ko umugabane w’a Afurika wugarijwe n’ubushomeri bwiganje mu bana barangije kaminuza bitewe n’uko ibyo bize bidahura n’ibiri ku isoko ry’umurimo bityo ko hagomba kugira igikorwa mu maguru mashya.

Yagize ati: “Afurika yugarijwe n’ubushomeri n’icyuho mu bitangwa mu ishuri bidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ibi bigomba gukemuka za kaminuza zigakorana bya hafi n’inganda kugira ngo hubakwe uburyo mu ihangwa ry’udushya.”

Yongeyeho ati: “Ese ni gute twahuza ubukungu n’ibikenewe? Ese ubumenyi dufite buhura n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo? Ni gute twahuza imbaraga zo mu burezi n’udushya dukenewe ku isoko ry’umurimo ibi ni ibibazo tugomba gushakira ibisubizo.”

Yavuze ko ikoranabuhanga mu burezi n’imikoranire ku mugabane ari byo bizubaka uburezi butajegajega ndetse bigakemura byinshi.

Prof. Angela Owusu Ansah, Mwarimu muri Kaminuza ya Ashesi muri Ghana, yagaragaje ko bikiri ikibazo kuko abanyeshuri barangiza za kaminuza bitezweho umusaruro n’ibihugu byabo ahubwo bagahungira ku yindi migabane kubera ubushomeri.

Yavuze ko bikwiye ko abana bahabwa indangagaciro zo kwiyubakira igihugu bakiri mu mashuri ndetse bakishakamo ibisubizo bibavana mu bukene mu gihe basoje amashuri nubwo ibihugu bidafite ubushobozi buhagije butuma babona uburezi bwifuzwa.

Ati: “Kaminuza zigomba kwigisha abanyeshuri guterwa ishema no kuguma iwabo kuko nibatahaguma ngo baharanire iterambere ry’iwabo ntanumwe uzabibakorera. Gusa turacyabangamiwe nuko dushaka gukora byinshi kandi dufite ubushobozi buke nubwo tutazahora duhanze amaso inkunga.”

Dr. Philip Cotton, Umuyobozi wungirije muri Kaminuza Mpuzamahanga yigisha Ubuvuzi (University of Global Health Equity/UGHE) avuga ko abantu bakeneye guhindura imyumvire n’imikorere, bakubaka uburezi buhura n’ibikenewe kuko ari wo murage buri wese azasigira abe.

Yagize ati: “Ese ni gute twakora tukubaka za kaminuza zacu kuko ikidushishikaje ni ugusigira abana umurage. Dukeneye abantu bafite ubumenyi tukubakira abakiri bato ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, tugahindura imyumvire abantu bakizera ko uburezi bwahindura byose.”

Iyi nama yateguwe na ‘Times Higher Education’ (THE)  iri kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere imikoranire ku mugabane hagamijwe guteza imbere uburezi ku mugabane hubakwa iterambere rirambye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA