Kamo & Sons SARL yifurije Ubuyobozi n’Abanyarwanda Iminsi Mikuru myiza
Inkuru Zamamaza

Kamo & Sons SARL yifurije Ubuyobozi n’Abanyarwanda Iminsi Mikuru myiza

Imvaho Nshya

December 19, 2025

Abagize inama y’ubuyobozi n’abakozi bose ba Kamo & Sons SARL City Valley muri iyi minsi isoza umwaka 2025, bifurije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we, abagize Guverinoma, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026, uzababere Umwaka mwiza w’amahirwe, uburumbuke no kwesa imihigo igamije kugeza abaturage ku byiza bifuza.

Ubuyobozi bwa Kamo & Sons SARL City Valley buzakomeza kuza ku isonga mu kuba umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu korohereza ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda gutandukana n’ibibazo by’ubushomeri binyuze muri gahunda ya Hanga Umurimo.

Kamo and Sons SARL City Valley imaze imyaka 47 ikora ibikorwa by’ubucuruzi hirya no hino mu Rwanda, imaze gufasha urubyiruko ndetse n’abari mu Nzego z’abagore bahoze mu bikorwa by’ubucuruzi bwo mu kajagari bose basaga ibihumbi magana ane ibinyujije mu kububakira amasoko ya kijyambere bakoreramo mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo ubu bakaba bibumbiye no muri za Koperative zibateza imbere.

Byagize uruhare no mu bikorwa biteza imbere no kubaka Igihugu kuko batanga imisoro ya Leta, abana babo bariga, babasha kwivuza bakoresheje ubwishingizi, kugeza ubu imiryango yabo ikaba yaraciye ukubiri n’ibibazo by’ubukene.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Kamo & Sons SARL City Valley, Kashugera Kamo Faustin avuga ko uretse ibikorwa by’ubucuruzi byageze ku Banyarwanda, abenshi muri bo bamaze gukangukira umuco wo kuzigama birinda gusesagura imitungo yabo binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari, ku buryo harimo abiteje imbere n’abatangiye kuba abakoresha.

Umuyobozi Kashugera Kamo Faustin akomeza agira   ati: “Ibyo byose ni byo dukesha ubuyobozi bwiza buyobowe n’Umukuru w’Igihugu bwagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sosiyete Kamo & Sons SARL City Valley ikorera mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge imaze gutanga akazi ku rubyiruko rusaga 800 000 harimo abakozi bahoraho ndetse na ba nyakabyizi bafite imiryango batunze.  

Kamo and Sons SARL City Valley imaze imyaka 36 ikorana na zimwe mu nganda zenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ibigeza hirya no hino ku bakiliya ikoresheje imodoka zayo nshyashya z’amakamyo.

Bamwe mu bagore bacururizaga mu mihanda, babonye aho gukorera
Imwe mu nyubako yatanze akazi ku rubyiruko
Abakoreraga mu kajagari, barakora batekanye bakanasora

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA