Abatuye mu Kagari ka Gitare, by’umwihariko abakoresha umuhanda uva mu isantere ya Musumba ugana ahazwi nko ku Kigega, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura ababamburira muri ako gace, cyane cyane mu masaha ya nimugoroba ndetse no mu rukerera.
Abo baturage bavuga ko hari abantu batazwi bahategera abagenzi, bakabakubita bakabambura amafaranga, telefone n’ibindi bikoresho, nyuma bagahita birukira mu ishyamba riri hafi aho.
Umwe mu baturage wahuye n’icyo kibazo ni umukecuru wari uzindutse ajya kwivuza indwara y’umuvuduko w’amaraso. Avuga ko yategewe hafi y’agashyamba kari hafi y’ikigega cy’amazi, aho yakubiswe akagwa hasi maze akamburwa ibyo yari afite.
Ati: “Nari nzindutse ngiye kwivuza mu gitondo kare. Ngeze aha hafi y’ikigega cy’amazi, umuntu yanturutse inyuma ankubita ikintu mu bitugu. Nahise nitura hasi ndataka, abaturage barantabara ariko we ahita yiruka. Namaze iminsi nivuza kuko nari nababaye cyane mu bitugu no mu gatuza.”
Undi muturage utuye hafi aho yavuze ko hari igihe bumva induru bagasohoka batabaye, bagasanga abatewe bamaze kwamburwa ababateze bo bamaze kwiruka bakababura.
Ati: “Hari umugabo baherutse kuhategera baramuniga, banamwambura igare. Twageze aho dusanga ari kugaragurika mu muhanda, abandi bamaze kwiruka.
Hari n’umukecuru bahakubitiye mu rukerera. Iyo twumvise induru turatabara ariko ntitubabona kuko bahita biruka. Ubu nta muntu utinyuka kuhanyura nimugoroba cyangwa mu rukerera.”
Abo baturage bavuga ko aka gace kazwi nk´i Mugereke atari mu mujyi, ariko ko abahanyura baba akenshi bavuye mu isantere ya Musumba, ahakunze kubera ubucuruzi bwinshi. Bakeka ko ababatega babikora bakeka ko abahanyura baba bafite amafaranga bavuye guhaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Minani Jean Paul, yavuze ko ubuyobozi bwahisemo gufata ingamba zo gukumira icyo kibazo, ahamaze gufatwa abantu bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa.
Ati: “Iki kibazo twakimenye mu minsi ishize, turagihagurukira. Mu cyumweru gishize twafashe abantu bagera kuri 12 tubajyana mu bigo binyurwamo by’igihe gito kugira ngo bigishwe. Twabafashe dufatanyije n’irondo ry’umwuga ndetse n’irondo ry’abaturage. Niba byongeye, turakomeza gukorana n’abaturage tubashakishe.”
Avuga ko ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’abantu bitwikira ijoro bagatega abaturage bakabakubita ndetse bakanabambura ibyabo. Kugeza ubu, abantu barenga 12 bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi kigikomeje.
Bwongeyeho ko kandi buri gukurikirana ikibazo cy’inzoga z’inkorano n’ibigage biboneka mu isantere ya Musumba, kuko hari amakuru agaragaza ko bamwe mu bakora uru rugomo baba ari abantu bamara umunsi muri iyo santere banywa, bwakwira bakajya gutega abaturage.
Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibikorwa by’urugomo, ndetse bagakomeza gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo umutekano wabo urusheho kubungabungwa.
