Kamonyi: Abana bubakiwe ishuri ry’inshuke baruhuka urugendo
Uburezi

Kamonyi: Abana bubakiwe ishuri ry’inshuke baruhuka urugendo

UWIZEYIMANA AIMABLE

August 12, 2025

Abatuye mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko irerero bubakiwe, rigiye gukemura ikibazo cyo kuba abana baburaga aho biga, kuko byabasabaga gukorana urugendo rw’amasaha  abiri bakajyana n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza.

Izere Marie Ange ni umwe mu babyeyi batuye mu Kagali ka Kigese, avuga ko kubakwirwa irerero bigiye gukemura ikibazo cy’abana birirwaga mu ngo batiga.

Ati: “Kubera urugendo rw’amasaha abiri abana bato bakoraga kugira ngo bagere ahari irerero byatumaga benshi batabasha kwiga, ku buryo ibi byumba by’amashuri by’iri rerero bigiye gukemura icyo kibazo mu buryo burambye.”

Mugenzi we Bizimana Antoine, na we avuga ko nk’ababyeyi byabagoraga kujyana abana mu irerero, kubera ko hari kure bisaba amasaha abiri bityo hakaba hari na bamwe mu babyeyi bahitagamo kubarekera mu miryango.

Ati: “Nakubwira ko hano mu Kagali kacu tubonye igisubizo ku bana baburaga uko bajya kwiga, ku buryo nta mubyeyi hano iwacu uzongera kugira ikibazo cyo kubura uko ajyana umwana mu irerero, muri make nyuma yo kubakirwa, tugiye guharanira ko nta mwana uzongera kwirirwa mu rugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee, avuga ko abana baherereye ahubatswe irerero koko bari bafite ikibazo cyo kubura uko biga, ku buryo hari na gahunda yo kuzahashyira ishuri ribanza.

Ati: “Ni byo ririya rerero rije ari igisubizo ku bana baburaga aho biga rimwe na rimwe byatumaga n’ababyeyi babagumana mu rugo nyamara bagombye gutangira kwiga bakiri bato. Rero usibye ririya rerero, ubu dufite na gahunda yo kuba twahashyira ishuri ribanza, kuko abanyeshuri ba hariya baracyakora urugendo rurerure.”

Kuri ubu mu Karere ka Kamonyi, habarurwa amarerero (ECDs) arenga 400, aho afasha abana bakiri bato kwiga nkuko biri muri gahunda ya Leta iteganya ko umwana wese ugejeje ku myaka itatu, agomba kugana ishuri agatozwa kwiga akiri muto, ibituma ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko gahunda ihari ari iyo gukomeza kubaka amarerero ndetse n’amashuri, mu rwego rwo gufasha abana kwiga hafi.

Iryo rerero ryuzuye ritwaye miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyumba by’amashuri bigiye kujya byakira abana b’Inshuke

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA