Abaturage batanze amakuru ku bantu bakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe ku bufatanye na Polisi hafatwa abantu 8, ibyo Polisi ikaba ibishimira abaturage.
Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’abatuye akarere ka Kamonyi yafashe abakunze kwiyita abahebyi, bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho babuvanga no gukora urugomo rurimo no gukomeretsa.
Bizimuremyi Emile utuye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ashimira ubuyobozi na Polisi y’Igihugu bari kubafasha kugarura umutekano wahungabanywaga n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Ati: “Icyo navuga ndashimira ubuyobozi bwacu na Polisi y’Igihugu, kuko itaratangira guhiga abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, nta muntu iwacu wagendaga mu masaha ya nimugoroba kubera gutinya gutemwa n’abo biyita abahebyi bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”
Mugenziwe Nyirakamana Joseline we avuga ko abo bahebyi bigeze kumutangira bakamukubita bamuhora ko yababonye mu maso, akaba ari byo bituma ashimira Polisi ko yatangiye kubafata.
Ati: “Jyewe ndashimira Polisi kuri ibi bikorwa byo kuba iri gufata abahebyi, kuko bari baturembeje bari basigaye badutegera mu nzira kuko jyewe mu minsi ishize barantangiriye barankubita banziza ko nababonye, rero Polisi nibahashye rwose.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ubucukuzi butemewe hari abo yamaze gufata bafite n’ibikoresho bakoresha.
Ati: “Mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bikomeje, ejo tariki ya 18/11/2924 mu saha y’urukerera ndetse n’itariki ya 19/11/2024, mu masaha y’urukerera mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi Polisi yafashe abagabo n’abasore 8 bakoraga ubu bucukuzi butemewe ndetse banagaragaraga no mu bindi bikorwa bihungabanya umutekano bitandukanye.”
SP Emmanuel Habiyaremye akomeza avuga ko abafashwe barimo n’abafatanywe ibikoresho bakoreshaga.
Ati: ” Muri abo twafashe harimo umusore
w’imyaka 24 ukekwa no mu bindi bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa akoresheje umuhoro, harimo kandi umugabo w’imyaka 31 nawe ukekwa gushora abandi bakozi muri ubwo bucukuzi butemewe aho bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi harimo ibitiyo n’umunzani.”
Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bafatwa.
Ati: “Turashimira abaturage badufasha kuduha amakuru y’abo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ndetse tukabasaba gukomeza ubwo bufatanye, kuko ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke bitewe n’uko ingaruka zirimo ari nyinshi zirimo kubura ubuzima bw’abantu no guteza umutekano muke mu bundi buryo butandukanye.”
Akomeza asaba abishora muri bikorwa bitemewe kubireka kuko Polisi idashobora kubyihanganira kandi kumva ko yabikora agacika bitazashoboka.