Kamonyi: Abaturage bizeye ko abayobozi batoye bazabafasha guhangana n’igwingira
Imibereho

Kamonyi: Abaturage bizeye ko abayobozi batoye bazabafasha guhangana n’igwingira

KAMALIZA AGNES

October 24, 2026

Abaturage bo mu midugudu itandukanye yo mu Mirenge ya Runda na Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko bizeye ko abayobozi b’inzego z’ibanze batoye bazabafasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’imiryango, birimo igwingira ry’abana, inda ziterwa abangavu n’abana bata ishuri. Ibi babitangarije Imvaho Nshya kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ubwo bitabiraga amatora y’inzego z’ibanze. 

Bavuze ko bizeye ko abayobozi batowe bazakomereza ku bikorwa byiza byagezweho, bakarushaho gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikigaragara mu baturage. Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo n’ubuzima (DHS) bwo mu 2025, bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bwagaragaje ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 27%. 

Ni mu gihe umubare w’abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 batwara inda wavuye kuri 5% mu 2020 ukagera kuri 8% mu 2025. Abaturage bavuga ko biteguye gukorana n’abayobozi batoye kugira ngo bafatanye guhangana n’ibi bibazo, basigasire ibyagezweho kandi bashake ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu miryango.

Nyirantagorama Pauline, utuye mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, avuga ko yizeye ko abayobozi batowe bazagira uruhare mu guhangana n’igwingira ry’abana no kugabanya umubare w’abana bata ishuri.

Yagaragaje ko abaturage, barimo urubyiruko, abagore n’abakuze, barushijeho gusobanukirwa akamaro k’amatora no guhitamo abayobozi bitezeho kubafasha gukemura ibibazo bibugarije. Ati: “Abaturage bitoreye abayobozi bashobotse kandi bashoboye. Urubyiruko, abagore n’abakuze bose barajijutse, tuzi neza abo dutoye bazadufasha kurwanya igwingira.”

Rukundo Jean Marie Rafael, na we utuye mu Mudugudu wa Rubumba, avuga ko abaturage bari biteguye amatora kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku mudugudu, kandi ko yizeye ko abayobozi batowe bazakomeza ibikorwa byari byaratangiye. Ati: “Ubu twari twariteguye kuva ku isibo kugeza ku mudugudu, nizeye ko bazatuyobora neza bagakomereza aho abandi bari bagejeje.”

Nyangezayo Alfonsine, utuye mu Kagari ka Murehe, mu Murenge wa Rukoma, avuga ko yizeye ko abayobozi batowe bazita ku bibazo by’abaturage, harimo n’igwingira ry’abana. Yavuze ko yifuza ko abayobozi bazashyira imbere imibereho y’abaturage, bakabaha umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite kandi bagafatanya gushaka ibisubizo. Ati: “Nizeye ko buri kimwe kizakorwa, haba isuku, umutekano, kandi twizeye ko abo dutoye bazabona umwanya wo kwita ku baturage.”

Niyogushimwa Keza, wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, na we avuga ko yiteze ko abayobozi batowe bazafasha abaturage kubona ibisubizo by’ibibazo bibugarije, cyane cyane ibijyanye n’imirire y’abana n’uburezi.

Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwigisha ababyeyi gutegurira abana indyo yuzuye no gushishikariza abana bataye ishuri kurigarukamo. Ati: “Tubitezeho kudufasha bagahugura ababyeyi uko bategurira abana indyo yuzuye no gukora ubukangurambaga abari ku mihanda bakajya kwiga.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, abana basaga 173 000 bataye ishuri.

Abaturage bavuga ko bizeye ko ubufatanye hagati yabo n’abayobozi batowe buzagira uruhare mu kugabanya ibibazo by’imibereho, guteza imbere imiryango no kurushaho kubaka umuryango Nyarwanda utekanye kandi ufite imibereho myiza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA