Kamonyi: Abaturuka mu miryango ikennye biga imyuga bafite icyizere cy’ubuzima
Ubukungu

Kamonyi: Abaturuka mu miryango ikennye biga imyuga bafite icyizere cy’ubuzima

UWIZEYIMANA AIMABLE

August 16, 2025

Abiga imyuga biganjemo urubyiruko bo mu Karere ka Kamonyi, baturuka mu miryango ikennye, biga imyuga, bavuga ko bafite icyizere cy’ubuzima nyuma yo kwiga umwuga.

Umwe muri urwo rubyiruko ruturuka mu miryango ikennye, Umutoniwase Chance, avuga ko nyuma yo kwiga umwuga kuri ubu afite icyizere cy’ubuzima mu gihe mbere yabaraga ubukeye.

Ati: “Nakubwira ko ubu nta kibazo mfite nyuma yo kugana umwuga, nkaba mbasha kubona amafaranga nibura ibihumbi 70 ku kwezi, mu gihe mbere nk’umwana w’umukobwa ababyeyi banjye batabashaga kumbonera icyo nkeneye cyane ko no kubona ibidutunga byari ikibazo gikomeye.”

Mugenzi we witwa Uwase Claundine  uturuka mu muryango utishoboye muri ako Karere, kuri ubu wamaze kubona akazi mu ruganda rutunganya imyenda, avuga ko mbere iwabo babaraga ubukeye ariko kubera ko yafashije kwiga umwuga, asigaye afasha ababyeyi be kubaho na we agakemura ibibazo bye.

Ati: “Jyewe ndashimira ubuyobozi bw’Akarere bwamfashije nkiga umwuga, kuko n’ubwo ari yo nkirangiza aho nakoreye imenyerezamwuga bahise bampa akazi mu ruganda, ku buryo iwacu batakibara ubukeye kubera kubura icyo kurya kuko amafaranga asaga ibihumbi ijana mbona, abasha kumfasha kwiyitaho nkanafasha umuryango wanjye.”

Umuyobozi mu Karere ka Kamonyi w’ishami rishinzwe ubucuruzi n’inganda, avuga ko urubyiruko rukwiye guhuguka ku murimo, kuko ari rwo Igihugu gitegerejeho iterambere ry’ejo hazaza.

Ati: “Muri gahunda yo gufasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene, dufite gahunda yo gufasha urubyiruko ruyikomokamo kwiga imyuga, kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere rufashe n’imiryango ruvukamo, narubwira ko ari ukumenya ko rukwiye guhuguka ku murimo rukishakamo ibisubizo by’iterambere, dore ko Igihugu cyacu cyiruhanze amaso ku iterambere ry’ejo hazaza.”

Mu Karere ka Kamonyi, harabarurwa urubyiruko rusaga 150, ruturuka mu miryango ikennye ruri gufashwa kwiga imyuga, muri gahunda yo gufasha imiryango ikennye kwikura mu bukene, aho uru rubyiruko rufashwa kwiga imyuga mu rwego rwo kugira ngo ruzabashe kwihangira imirimo rwikure mu bukene rudasize n’imiryango ruvukamo.

Yishimira ko kuri ubu abasha gufasha umuryango we na we kandi akikemurira ibibazo ntawe asabye
Ashora amafaranga ibihumbi 4 000 Frw ku gitenge akungukamo 12 000 Frw bikamufasha gufasha umuryango aturukamo utishoboye

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA