Kamonyi: Bakeneye ko Akagari ka Kidahwe kubakwa bakaruhuka ingendo ndende
Imibereho

Kamonyi: Bakeneye ko Akagari ka Kidahwe kubakwa bakaruhuka ingendo ndende

HABIMANA Eric

February 4, 2026

Abatuye mu Murenge wa Nyamiyaga,mu Kagari ka Kidahwe basaba ko ako Kagari kubakwa kuko agasanzwe basabiraho serivisi katajyanye n´igihe ndetse kakaba kari kure y’abaturage, bagakora ingendo ndende.

Bavuga ko aho Akagari gakorera ari hato cyane kandi hasatiriye umuhanda cyane ku buryo n’abaje kuhashaka serivisi batabona aho bicara.

Nsanzabera Yonasi utuye mu Mudugudu wa Magu, mu Kagari ka Kidahwe, avuga ko aho basanzwe bafite Ibiro ari inzu nto, ku buryo badahabwa serivi neza, kandi kakaba kure.

Ati: “Rwose ukarebye ni Akagari gato, kegereye umuhanda kuko nta na metero 2 zirimo hagati yako n’umuhanda, nta hantu bagira bakirira abaturage, usibye natwe abaturage n’abakozi bagakoramo baba bakabyiganiramo, nibadufashe wenda barebe aho batwubakira akandi, hari n’abaturage bigora kuhagera kuko ntikari hafi, rwose ntikajyanye n’igihe.”

Nishimwe Assoumpta we utuye mu Mudugudu wa Kiranzi, mu Kagari ka Kidahwe, avuga ko bagorwa no kujya ku Biro by´Akagari kabo, kuko gasa naho kari ibutamoso kandi ari gato ku buryo bibatera ipfunwe, bikaba imbogamizi ku bagakoreramo n’abakagana.

Ati: “Tubonye akandi Kagari byadufasha kuko hariya ni hatoya, ni mu muhanda nk´imodoka ziva mu micanga ishobora guta umuhanda ikabasangamo, ntimwahagera muri benshi ngo mubone aho mwicara.

Hari abaturuka kure ku buryo no kuhagera biba bigoranye. Tubonye Akagari kajyanye n’igihe byadufasha kuko hari ubwo uhajya wabona ukuntu abantu babuze naho bahagarara unisaziye ukongera ugataha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko buri muri gahunda yo kubaka Akagari ka Kidahwe kuko katorohereza abakagana baje gusaba serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, mu kiganiro na Imvaho Nshya yavuze ko bimwe mu bibaraje ishinga muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2025-2026 harimo no gukemurira ibyo bibazo byombi bibangamiye abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Kidahwe.

Ati: “By’umwihariko, Akagari ka Kidahwe si ukugasana ahubwo ni ukukubaka, naho kari kubatse si ho tuzakubaka, si Akagari koroherezaga umuturage ukeneye serivisi, mbere na mbere tunareba kumitangire ya serivisi, aho itangirwa n´uburyo itangwamo, ubwo rero twabitekerejeho […..] n´ingengo y´imari twamaze kuyibona tukaba duteganya ko mu gihe kitarenze amezi atatu kazaba karangiye.”

Akomeza avuga ko atari ako Kagari gusa bafite muri gahunda kuko ngo hari n’utundi bateganya kuvugurura ndetse bikazanajyanirana no kuvugurura ibindi bikorwa remezo birimo n´Ibiro by´Akarere ka Kamonyi.

Akagari ka Kidahwe biteganyijwe ko kazuzura bitarenze muri Mata 2026,aho ngo bateganya ko kazatwara ingengo y´imari ingana na miliyoni 58.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA