Abatuye mu Karere ka Kamonyi barashimira ubuyobozi bwabatekerejeho bukabaterera ibiti bivangwa n’imyaka n’amashyamba bikaba byaratumye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Byagarutsweho na bamwe mu batuye Akarere ka Kamonyi bagezweho n’Umushinga wa Green Amayaga, bavuze ko uwo mushinga wabafashije gutera ibiti bivangwa n’imyaka birimo iby’imbuto ziribwa, amashyamba abahawe imbabura zirondereza ibicanwa ngo habungabungwe amashyamba.
Ntihinyuzwa Danny utuye mu Murenge wa Rugarika, yavuze ko Umushinga Green Amayaga, wamuhaye ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka ndetse ko bizamufasha kwihaza mu biribwa.
Yagize ati: “Izi mbuto zahinduye ibintu byinshi cyane ndetse tuzitezeho byinshi, nkuko mubizi kwihaza mu biribwa ni ngombwa cyane ku bato n’abakuru. Izi mbuto badutoje uburyo bwo kuzitaho kugira ngo zizatubyarire umusaruro.”
Yakomeje avuga kandi ko usibye kuba ari ibisarurwa bizanafasha mu guhangana n’imyuka mibi ihumanya ikirere, kandi ko batangiye no kubisaruraho. Yavuze ko banahawe amahugurwa yuko bazakomeza kubyitaho mu gihe uyu mushinga waba urangiye.
Uwababyeyi Emmanuel utuye mu Murenge wa Mugina, na we wagezweho n’uwo mushinga wa Green Amayaga yavuze ko wazanye impinduka kuko mbere habaga izuba ryinshi ntibabone umusaruro uko bikwiriye.
Yagize ati: “Mbere yuko uyu mushinga uza, hano habaga izuba ryinshi rigatuma imyaka yacu yangirika, ariko kuva wahagera, bateye ibiti bituma hano haba amahumbezi, ndetse n’imyaka yacu yongera kwera nk’uko bikwiye.”
Uyu mushinga hari nabo watereye amashyamba mu mirima yiganjemo iri ahantu hahanamye cyangwa se ku gasi, abandi bahawe imbabura zirondereza ibicanwa ndetse hari n’abahawe amatungo magufi yiganjemo ingurube.
Shima Camille wo mu Murenge wa Mugina, yaterewe ishyamba mu murima, yavuze ko yashakaga kuzatera ishyamba mu butaka bwe ariko akabura ubushobozi kuko byari bihenze.
Yagize ati: “Nifuzaga kuzatera ishyamba ariko nkabura ubushobozi kuko bihenze, gusa aho Umushinga Green Amayaga waziyemo, bamfashije gutera ishyamba, ubu ubutaka bumeze neza rwose banshyiriyemo n’imirwayasuri.”
Yakomeje avuga ko mu myaka ri imbere yiteguye no gukirigita ifaranga biturutse kuri iryo shyamba.
Nyandwi Jean Damascene wo mu Murenge wa Nyamiyaga we wahawe imbabura irondereza ibicanwa yavuze ko mbere yo guhabwa iyi mbabura bakoreshaga inkwi nyinshi ariko aho bayiboneye bakaba bakoresha inkwi nkeya.
Ati: “Iyo iyi mbabura imaze gufatwa urukwi rumwe ruba ruhagije, bigatuma rero tutirara mu mashyamba tujya gutashya cyane ko biri mu byangiza ibidukikije, kuva twabona iyi mbabura ubuzima bwaroroshye kuko tutagihangayikishwa cyane n’ibicanwa kuko tudakenera byinshi.”
Umuyobozi w’Umushinga Green Amayaga, Songa Remy, yavuze ko Umushinga Green Amayaga ufite ibikorwa byo ku bungabuga ubutaka ndetse no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati: “Muri uyu Mushinga Green Amayaga, dufite ibikorwa byo gufata neza ubutaka harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, tugatera amashyamba, tukarinda inkombe zikomye z’imigezi ndetse tukarinda n’imigezi kuba yariduka tuhatera ibiti by’imitako. Dufite rero n’ibindi biti dutera by’imbuto ziribwa, harimo avoka, amaronji, imyembe, mandarine na makadamiya.”
Yakomeje avuga ko bafite n’ibindi bikorwa byo kuzamura imibereyo myiza y’abaturage harimo kubaha amatungo magufi yiganjemo ingurube n’imbabura za rondereza zikoresha ibicanwa bike.
Umushinga Green Amayaga (Forest Landscape Restoration in Amayaga Region Project) ni umushinga w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA watewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga wita kubidukikije GEF (Global Environment Facility) ndetse na UNDP.
Ni umushinga ukorera mu Turere 4 ari two Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.
Umaze imyaka isaga 6 ukaba waratwaye arenga miliyoni 7 z’amadorali ya Amerika.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije igaragaza ko 30.4% by’ubutaka bw’u Rwanda butwikiriwe n’amashyamba ni ukuvuga aharenga hegitari 724 695, aho 53.5% ari ibyatewe n’abantu.




