Bamwe mu batuye mu Karere ka Kamonyi bavuga ko, batarasobanukirwa ko kwita ku isuku, bagomba kubigira ibyabo, bari bazi ko kwishyura amafaranga y’isuku bihagije kugira ngo ikorwe n’abandi.
Umwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Bishenyi riherereye mu Murenge wa Runda, avuga ko kwishyura amafaranga abashinzwe amasuku byabaga bihagije kuri we.
Ati:”Rero ubuyobozi butaraza kudukangurira kugira uruhare mu isuku, jyewe numvaga ko gutanga amafaranga ku bashinzwe kuyikora aha nkorera bihagije, ariko ubu namaze kumva uruhare rwanjye mu kwita ku isuku ku buryo ngiye no kuyitoza abandi dukorana.”
Nsabimana Bernard nawe ukorera ubucuruzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, avuga ko atarigishwa kwita ku isuku, yabonaga imyanda mu migende akumva ko bitamureba.
Ati: ” Ubundi jyewe nabonaga isuku itandeba, kuko ifite abayishinzwe ku buryo iyo abayobozi batatuganiriza ngo nsobanukirwe ko isuku ngomba kiyigiramo uruhare, nari mfite imyumvire yo kubona imyanda mu migende, cyangwa uyimena aho abonye simbyiteho kuko numvaga bitandeba, ariko ubu nafashe ingamba zo gufata iya mbere nkakangurira abandi kwita ku isuku.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylver, avuga ko icyo bashyize imbere ari ukwigisha abatuye aka Karere kugira imyumvire yo gutekereza ko isuku ari bo ba mbere ireba aho kuyishyira ku bandi.
Ati: “Ni byo koko dutangira kwigisha abatuye aka Karere kwita ku isuku, wasangaga harimo abatabyumva, ariko buhoro buhoro iyo myumvire yagiye ihinduka, ku buryo duhereye kuri izo mpinduka dufite intego cyangwa gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage gushyira imbere isuku bakumva ko ari bo ireba mbere yo gutegereza abandi ko ari bo bazaza kuyitaho.”
Avuga ko kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, mu rwego rwo kuzamura imyumvire y’abagatuye hashyizweho gahunda izamara ukwezi, yo kwita ku isuku, iteganya ko hagomba kubaho iminsi ibiri mu cyumweru y’igitondo cy’isuku, ku buryo ukwezi kuzarangira abatuye aka Karere hari urwego bamaze kugeraho mu kwita ku isuku no kuyigira iyabo.