Kamonyi: Batatu batemye abantu mu kabare bishwe barashwe
Amakuru

Kamonyi: Batatu batemye abantu mu kabare bishwe barashwe

KAYITARE JEAN PAUL

September 17, 2025

Polisi y’u Rwanda ikorera Ntara y’Amajyepfo itangaza ko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba harashwe abantu batatu bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko abantu batatu barashwe nyuma yo gutema abantu bari ku kabari gaherereye mu Murenge wa Ngamba muri Kamonyi.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye n’uko ibyo bibazo byabaye ahagana mu masaha ya saa saba zo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025.

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Polisi yarashe amabandi atatu yagaragaye mu bikorwa bigayitse by’ubugome aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo bakoresheje imihoro ni byuma.

Babasanze mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro mu Kagari ka Kabuga Umurenge wa Ngamba Akarere ka Kamonyi.”

CIP Kamanzi yavuze ko abakomerekejwe ari abaturage Bane barimo Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent, Ndayisenga Floribert na Mwenedata Samuel.

Abakomerekejwe bahise bajyanywa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Police irahumuriza abaturage n’Abaturarwanda, ikibutsa ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi, avuga ko hakomeje gukorwa iperereza ry’imbitse ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwagaragaye mu Karere ka Kamonyi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA