Kamonyi: Gen Mubarakh yasoje amasomo y’abasirikare bakuru n’abato
Amakuru

Kamonyi: Gen Mubarakh yasoje amasomo y’abasirikare bakuru n’abato

ZIGAMA THEONESTE

February 14, 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Muganga Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abayobozi bo ku rwego rw’ubuyobozi bw’icyiciro cyo hagati (middle-level commanders) ndetse n’abasirikare bato (staff seminar). 

Ni umuhango wabereye ku Kigo cy’amahugurwa cya RDF cya Gacurabwenge giherereye mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025.

Gen. Muganga Mubarakh yashimangiye akamaro ko kongerera RDF ubushobozi kugira ngo izabashe gukumira no guhangana n’ibibazo byaduka by’umutekano. 

Yagize ati: “RDF igomba gukomeza kongera ubushobozi bwayo kugira ngo ihore yiteguye kandi ibashe guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka. Ibi bigomba kwibanda ku kugira ingabo zitojwe neza, zifite ubuyobozi bwiza, no gutsura umubano hagati y’igisirikare n’abasivili.”

Brigadier General Jean Chrysostome Ngendahimana, Umuyobozi wungirije w’ishuri rya gisirikare, RDF Command and Staff College, yashimye umuhate wa RDF mu gukomeza kongera ubushobozi bwo gukora neza no kwimakaza indangagaciro mu ngabo.

Kuva  mu Ugushyingo 2020, Ikigo cy’amahugurwa cya RDF cya Gacurabwenge cyafungurwa, cyagize uruhare rukomeye mu gutanga amahugurwa ku bayobozi b’ingabo ku rwego rwo hagati, kibafasha kubona ubumenyi ngombwa mu bya gisirikare.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA