Mu gihe Akarere ka Kamonyi gacumbikiye abaturage benshi bakorera mu Mujyi wa Kigali, Ubuyobozi buratabaza kubera ingorane bahura na zo ziturutse kuba ako Karere karashyizwe mu Turere tw’icyaro kuko bibangamira igenamigambi ry’imiturire kandi kakira abantu bakimukiramo.
Mu ngendo baherukamo mu Gihugu hose, basabwe gukorera ubuvugizi kano Karere kuko kagorwa no kubona ibyangombwa byo gukata za site z’imiturire kandi abahimukira benshi baba baje gutura.
Ibyo byakomojweho na Depite Murora Beth kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, mu gihe hateranaga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iKagezwaho raporo y’ingendo rusange z’Abadepite mu Gihugu zari zigamije gusura abaturage n’ibikorwa byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kmonyi bwaganyiye Abadepite bubabwira ko mu byumweru bibiri gusa baba batanze ibyangombwa mu miturire bingana n’Umudugudu.
Depite Murora yagize ati: “Akarere ka Kamonyi ikibazo gafite kiremereye ni uko uyu munsi kashyizwe mu Turere tw’ibyaro bigatuma kadashobora kunoza uburyo bw’imiturire bishingiye ku mikoro…”
Yakomeje asaba ko ibyo byifuzo byashyirwa mu myanzuro izashyikirizwa inzego zitandukanye bireba kugira ngo ikibazo kizashakirwe igisubizo.
Kamonyi ntiyagiye mu Mijyi yunganira Kigali, hari uburyo bw’ibyiciro byagiye bikorwamo, yakomeje avuga ati hari aho Umujyi wimukiye nubwo hatitwa muri iyo Mijyi.
Twatangiye tucyibazaho ariko turiga aho tuzakibariza, ntabwo iri no muri iyo mijyi. Twakiganiriyeho cyane, cyangwa se ari icyo tuzazana mu bihe byo kubaza ku bijyanye n’ibibazo biri mu iterambere ry’Imijyi.
Abadepite bemeje imyanzuro ikubiye muri raporo izashyikirizwa inzego bireba kugira ngo zifate ibyemezo ndetse zishyire mu bikorwa ibyo zisabwa.
Ibice by’Akarere ka Kamonyi byegereye Umujyi wa Kigali bikomeje gutera imbere mu miturire ku muvuduko udasanzwe, by’umwihariko iby’Umurenge wa Rugarika, Runda na Gacurabwenge.
Nko ku Ruyezi mu Murenge wa Runda, abakorera mu Mujyi batandukanye ni ho bataha, cyane ko ni na ho umujyi ugenda wagukira kubera uburyo hegeranye na Kigali hatuma abantu benshi ari ho bajya gukodesha cyangwa kubaka inzu zo guturamo.
Kugeza ubu muri aka Karere habarizwa site 19 z’imiturire zagejejwemo ibikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda n’amashanyarazi aho bishoboka.
Muri izo site abaturage basabwa kubaka mu bibanza bikase nibura ku kigero cya metero 15 kuri 20.
Imibare itangwa na WASAC igaragaza ko ikwirakwizwa ry’amazi meza mu Karere kose rimaze kugera ku kigero cya 85,6% binyuze mu mishinga y’amazi nk’uwa Mbizi II ndetse n’uwa Kayumbu
Akarere ka Kamonyi gafite Imirenge 12, Utugari 59 n’Imidugudu 317 ituwemo n’abaturage 450 849, kose kakaba gafite ubuso bungana na kilometero kare 655,5.
Ni Akarere gahana imbibi n’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Nyarugenge, Gakenke na Bugesera.
Aka karere kandi gafite ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo ‘Ijuru rya Kamonyi riri mu Murenge wa Gacurabwenge aho Umwami Yuhi II Mazimpaka yari atuye, n’aho umuhungu we Cyirima Rujugira yaje kujya gutura ku musozi wa Gaseke ubu ni mu Murenge wa Kayenzi.
Hari n’ishyamba ahatabarizwaga abami i Muganza mu Murenge wa Karama.