Kamonyi: Mbere y’igitaramo Senderi Hit yifatanyije n’abaturage batera ibiti 3 000
Ibyamamare

Kamonyi: Mbere y’igitaramo Senderi Hit yifatanyije n’abaturage batera ibiti 3 000

Imvaho Nshya

November 20, 2025

Umuhanzi Senderi Hit yataramiye Kamonyi ahazwi nk’i Runda na Bishenyi, nyuma y’igikorwa yifatanyijemo n’abaturage cyo gutera ibiti 3 000, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Eric Senderi Nzaramba wamenyekanye ku izina rya Senderi Hit International, yahamije ko mbere y’igitaramo cye yabanje gukorana umuganda n’abaturage ba Kamonyi, aho bateye ibiti 3 000.

Yavuze ko gutera ibiti biri bigamije gukomeza gufata neza ibidukikije no kubirinda ariko nanone mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ubwo yari mu gitaramo, Senderi yavuze ko iki gitaramo cyari kimwe mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

Mbere yo gutangira igitaramo, Senderi yari yitabiriye umuganda wateguwe n’abaturage aho bateraga ibiti, igikorwa cy’umuryango n’ibidukikije cyerekana uruhare rwe mu iterambere ry’aho akorera.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA