Kamonyi: Polisi yasabye abamotari kujya basaka imizigo y’abagenzi hirindwa magendu
Amakuru

Kamonyi: Polisi yasabye abamotari kujya basaka imizigo y’abagenzi hirindwa magendu

HABIMANA Eric

February 23, 2026

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi irasaba abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari kujya bagira amakenga ku mizigo batwara bahawe n’abagenzi, kuko hari iyo batwara irimo ibintu bitemewe bitemewe n’amategeko birimo  ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.

Polisi yashimangiye ko uzafatwa atwaye ibintu bitemewe ashobora kwamburwa moto ndetse agahanwa nk’uwabitunze cyangwa uwabikwirakwizaga.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwa Gerayo Amahoro, bugamije kurinda abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda impanuka, no kwirinda ko hari abamotari bafatirwa mu byaha birimo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

By’umwihariko, Polisi ivuga ko mu mihanda ya Ngamba na Rukoma hari abakwifashisha abamotari mu gutwara ibyo bintu bitemewe babigeza ku babigura, bityo buri mumotari akwiye kubanza kumenya neza ibyo atwaye n’uwabimuhaye.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bamotari baganiriye n’imvaho Nshya bagaragaza ko ibyo basabwa bitoroshye, kuko nta bubasha bafite bwo gusaka imizigo cyangwa igikapu cy’umugenzi mbere yo kumutwara. Aho Basanga hakwiye izindi ngamba zaborohereza mu kazi kabo.

Rugira Telesphore, umumotari ukorera mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko gusabwa gusaka imizigo y’abagenzi ari inshingano zirengeje ububasha bwabo.

Ati “Umumotari ntago ashinzwe umutekano. Nta burenganzira mfite bwo gusaka umugenzi. None se namubwira nte ngo fungura igikapu ndebemo? ,ashobora kuvuga ko nshaka kumwiba.

Byibuze bakwiye kubanza kubwira abaturage ko twemerewe kubasaka cyangwa bakaduha ibyangombwa bibitwemerera.”

Nkundimana Félicien na we yemeza ko izi ngamba zishobora kubaviramo kubura abakiriya.

Ati “Tuba duhatanira abagenzi. Nimbwira umugenzi ufite igikapu ngo fungura ndebemo, ashobora guhita ajya kuri moto itabimusabye. Icyo gihe njye nzataha ntakoze. Ikindi, niba umuntu ampaye umuzigo ufunze neza ngo nywugeze ahantu, nzamubwira nte ngo awufungure?

Kunzoga z’inkorano,ese nzamupfunduza ijerekani nte?”

Ku ruhande rwa Polisi, SSP Furaha Fulgence, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko nubwo gusaka imizigo y’abagenzi bigoye, abamotari bagomba kugaragaza ubushake n’uruhare mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe moto. 

Yavuze ko no ku ruhande rwa Polisi hazajya hakoreshwa ubushishozi mu gusuzuma ibibazo nk’ibi.

Ati “Niba umuntu aguhaye umuzigo w’igikapu, ufite uburenganzira bwo kumubaza icyo kirimo.Uwawuguhaye agomba kukubwira ibikirimo n’uwo ugiye kubishyikiriza. Iyo tuguhagaritse tukagusangana, urugero nk’urumogi, tubanza kubaza uwabiguhaye. Niba utari ubizi, iperereza rirakorwa. Ariko nko ku nzoga z’inkorano, na byo hari ibimenyetso bigaragara,ubu se na byo ni ibintu bigoye kuzimenya ?. Turabasaba kuba maso.”

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko bukomeje ubu bukangurambaga mu gihe hakunze kumvikana abamotari bafatwa batwaye ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bitemewe.

By’umwihariko mu mihanda yo mu Mirenge ya Ngamba na Rukoma, hakunze kugaragara abamotari batwaye amajerekani y’inzoga z’inkorano batabanje kwitwararika, kandi iyi Mirenge ikunze kuvugwamo ibibazo by’umutekano mucye ahanini biterwa n’ubusinzi n’insoresore bahakorera ibikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage.

Polisi isoza isaba abamotari kujya bamenya neza abo batwarira n’ibyo batwaye, bakirinda kuba inzira yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo kwamburwa moto no gukurikiranwa n’amategeko kuko uzajya afatwa ahanwe nka nyiri ibyo atwaye.

,Umumotari ukorera Kamonyi Rugira Thelesphore yagaragaje ko gusaka abagenzi bigoye kuko bashora kubita abajura
Nkundimana Felecien umumotari muri Kamonyi yagaragaje ko Polisi ikwiye kujya ishishakariza abagenzi kwereka abamotari ibyo batwaye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA