Abaturage batuye mu Kagari ka Kagina, mu Murenge wa Runda, Akaraere ka Kamonyi, mu gitondo cyo ku ya 7 Gashyantare 2026, basanze Mujawayezu Pelagie w’imyaka 64 yiciwe mu nzu ye yatewe ibyuma, bakaba bakeka ko yaba yishwe n’umuhungu we w’imyaka 21 wanahise acika.
Amakuru ava mu ba hafi bo muri uwo muryango avuga ko uwo muhungu atari asanzwe abanye neza na nyakwigendera ari we nyina, ibi bakabikuriza ku kuba iyo nyina iyo yajyaga amuha ibiryo yangaga kubirya akavuga ko atarya ibiryo birimo amashereka.
Umwe ati: “Uyu mubyeyi, umwana we yari yaramunaniye kuko yirirwaga abunga hano muri karitsiye yaranze gukora, ahubwo agashaka ko yatungwa na nyina kandi nawe yari akuze, hari igihe yigeze kutubwira ko yamuhaye ibiryo arabyanga amubwira ko atarya ibiryo birimo amashereka ya nyina, yirirwaga hano yapfukishije imipira mu mutwe, mbese yari ikirara.”
Umwe mu bana ba nyakwigendera, Niyomubyeyi Alphonsine uba mu Mujyi wa Kigali avuga yamenye ayo makuru mugitondo, bamuhamagaye bamubwira ko nyina yaba yishwe na musaza we.
Ati: “Ni inkuru y´inshamugongo, hari umugabo wazindutse aje kureba mama ahageze aramubura ngo ni bwo yakinguye arebye ku buriri abona mukecuru araryamye, amukozeho abona yuzuyeho amaraso banamuteye ibyuma mu mutwe no mu mbavu.”
uwo musaza wacu ntawe twabonye nta n’umuntu uzi aho ari, yari yarananiye mama tukirirwa tumubwira ngo yazamuvuje kuko twabonaga ameze nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe, twifuza ko bamushaka tukamenya ukuri ku kishe mama.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Edige, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru bayamenye mugitondo ubwo hari umuturage wari ufitanye gahunda na nyakwigendera yo kumutemera ibiti.
Ati: “Twamenye amakuru mugitondo ko Pelagie yapfuye yishwe, ariko haracyakorwa iperereza kuko uwamwishe ntituramumenya no kuvuga ko uwo muhungu bakeka yaba afite ikibazo cyo mu mutwe ntitubizi kuko ubundi tubimenyeshwatukabafasha kumuvuza. Ubu turacyari mu iperereza.”
Akomeza agira Inama abaturage yo kwirinda ibikorwa bigayitse nk´ibi ndetse n’ibindi ibyo ari byo byose bishobora kuba byatuma hari uwambura undi ubuzima.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga, umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri mu nzu ye aho asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, hagitegerejwe abaza gufata ibimenyetso n’abatwara umurambo ngo ujye gukorerwa isuzuma.

