Bamwe mu bangavu babyariye iwabo n’abahoze mu mirimo ivunanye bo mu Murenge wa Gacurabwenge n’uwa Mugina mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko nta cyizere cy’ejo hazaza babonaga bitewe n’ubuzima bushaririye n’inshingano zirenze ubushozi bwabo, ariko ngo nyuma yo kwiga imyuga no kubona ibikoresho, bizeye ko bagiye kwitunga n’abo babyaye kandi biteza imbere.
Ibyo bikoresho bahawe na Sendika iharanira uburenganzira bwa muntu, STRADH (Syndicat des Travailleurs aux Services des Droits Humains) ku nkunga ya Trocaire-Rwanda binyuze mu mushinga Twiyubakire, bifite agaciro ka miliyoni 6 Frw birimo; imashini zidoda, n’ibikoresho bya salo zitunganya ubwiza.
Abahawe ibyo bikoresho ni abagera kuri 50 bagizwe n’abarangije kwiga imyuga y’ubudozi ariko bakabura ibikoresho byo kwikorera, bo mu mushinga wa RSMO, (Relief for single mothers’ organisation), n’abize ibyo gutunganya ubwiza mu mushinga MJCI_Shallom.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya baterewe inda mu kazi ko mu rugo batujuje imyaka y’ubukure n’abahoze mu mirimo yo gucukura no kwikorera imicanga.
Bavuga ko bari bagowe n’ubuzima ndetse bahangayikishijwe n’imibereho y’abana babo, cyane ko n’imiryango baturukamo itifashije.
Uwamahoro Jeanne d’Arc wo mu Murenge wa Gacurabwenge, warerewe kwa Nyirakuru, yatewe inda ku myaka 16, ubwo yari mu kazi ko mu rugo mu Mujyi Kigali, avuga ko uwamuteye inda amuheruka akimubwira ko atwite, ndetse kuva icyo gihe aho yakoraga bahise bamusezerera asubira kwa nyirakuru inzira y’umuruho ayitangira atyo.
Yemeza ko igihe yari atwite na nyuma yo kubyara yari abayeho mu bwigunge ntacyo kurya ndetse ubuzima bubakomereye.
Ati: “Natewe inda n’umusore w’i Kigali wari uturanye n’ahantu nakoraga akazi ko mu rugo, ariko uwo muhungu muheruka ubwo sinzi aho aba. Nahise ngaruka kwa nyogokuru tuba mu buzima bubi duhangayitse.”
Uwamahoro umaze kugira umwana w’imyaka itatu, avuga ko muri uko kwiheba ari bwo yamenye ko hari umushinga wigisha kudoda, atangira kwiga atyo nubwo yasoje akabura ibikoresho ariko yizeye ko nyuma yo kubibona agiye guhindura ubuzima ashyira umwete mu gukora cyane.
Yongeyeho ati:” Nyuma yo kubona ibikoresho mfite intego yo kwiteza imbere nkarera umwana wanjye neza nkagera ku rwego mpa n’abandi akazi.”
Uwamutara Josephine, wo mu Murenge wa Mugina avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye akajya kwikorera imicanga aho ikirundo kimwe yishyurwaga ibiceri 40 Rwf.
Ngo ako kazi yaje kukavamo ajya gukora mu rugo i Kigali ariko biza kwanga agaruka iwabo ari na bwo yamenye ko hari umushinga uri kwigisha gusuka imisatsi no gutunganya ubwiza.
Ahamya ko kuva yatangira kwiga hari ibyo yamenye kandi ubu ashobora gukorera nk’amafaranga y’u Rwanda 1 000 ku munsi akaba yizeye ko agiye kunoza neza ibyo akora, bityo birusheho kumwungukira.
Yagize ati: “Kuko tubonye ibikoresho tugiye gukora kuko nakoreraga nk’igihumbi ku munsi nizeye ko aziyongera.”
Umuyobozi wa STRADH Bizimana Alphonse, avuga ko icyo bifuza muri abo bana ari ukwiteza imbere ndetse bagafungura amaso bakagukira gukorera no mu bindi bice by’Igihugu.
Yagize ati: “Muje ku isoko risanzwe rikoreraho abandi, mugomba kuzana udushya twanyu kandi mukagura amarembo mukajya no gukorera ahandi. Ni urugamba rukomeye ariko rushoboka.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’umurimo mu Karere ka Kamonyi Mukamana Letitia, avuga ko nubwo abo bana bafashe inshingano bakiri bato ariko kuba barize imyunga bibaha amahirwe yo gutera imbere no guhindura amateka mabi banyuzemo badakomeje gutegereza inkunga.
Yagize ati: ”Bakore bizigame be gutegereza abaterankunga kandi bakore biyamamaze ku mbuga nkoranyambaga kuko ibintu byose ntibazahora babikorerwa.”
Mukamana avuga ko kuba baje ku isoko ry’umurimo biziba icyuho cy’ubushomeri Akarere kari gafite cyane ko mu rubyiruko rurenga ibihumbi 120, muri bo 30% ari abashomeri.

