Kanseri no kubaga umutima byongerewe mu ndwara zivurirwa kuri Mituweli
Ubuzima

Kanseri no kubaga umutima byongerewe mu ndwara zivurirwa kuri Mituweli

NYIRANEZA JUDITH

January 18, 2025

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye zimwe muri serivisi ziyongereye ku zishyurwa hakoreshejwe Mituweli, akaba ari umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025.

Hafashwe ibyemezo bireba urwego rw’ubuzima, birimo ibijyanye n’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), aho hejuru ya 90% by’abatuye Igihugu ni bwo bwisungane bakoresha mu kwivuza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabina Nsanzimana, yagaragaje urutonde rw’indwara zongewe ku bwisungane mu kwivuza bwa Mituweli harimo na kanseri.

Yagize ati: “Hari urutonde rw’ibyo umunyamuryango wa Mituweli abona bigenda bihuzwa n’igihe, bivugururwa. Urwo rutonde rwavuguruwe urugero hiyongereyemo imiti n’ubuvuzi bwa kanseri. Ibyo ntibyari bisanzwe ariko kanseri ni indwara ikomeye isigaye inagaragara cyane kuko irapimwa, ikanavurwa ndetse igakira iyo ibonetse hakiri kare […….] ubuvuzi burashoboka binyuze mu nzira z’ibyiciro by’amavuriro yacu.”

Kubaga umutima ni indi serivisi na yo igiye kuzajya itangirwa kuri Mituweli.

Dr Nsanzimana yagize ati: “Kubaga umutima ni serivisi zagiye ziza vuba nshya, ariko ugasanga Mituweli ikigega cyacu n’ubushobozi gifite ntibijyana, ntibihura; ni na yo mpamvu uriya mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wahuje kongera izo serivisi kugira ngo umuturage azibone, ariko hagashakwa n’aho amafaranga yo kunganira ikigega azava. Hari ayabonetse hari n’agishakishwa, icyagiye […] kitabwaho cyane ni ukugira ngo bitaremerera umuturage.”

Yakomeje avuga ko kimwe n’inyunganirangingo n’insimburangingo na byo bizajya bikorwa kuri Mituweli.

Yagize ati: “Ikindi ni insimburangingo n’inyunganirangingo, abaturage bari bamaze igihe babisaba, na yo yongerewemo. Hari abagira uburwayi busaba ko bahabwa insimburangingo, inyunganirangingo se, bishobora guturuka ku mpanuka hari n’ushobora kuba ari ko uyavutse ariko ameze, ariko ubuvuzi butarabashije kumuha kubaho neza adafite ibyo bikoresho. Icyo na cyo ni ikintu gikomeye Abanyarwanda bari bakeneye.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yakomeje agaragaza izindi ndwara ziyongereye ku rutonde rw’izivurwa hifashishijwe Mituweli.

Ati: “Icya gatatu ni ibijyanye no kubaga amavi, kubaga umutwe w’igufwa ryo mu kaguru abantu bakuze bakunda kugiraho ingaruka. Ni ubuvuzi buhenze cyane wasangaga hari benshi bategereje kuzafashwa ariko batabona ubwo buvuzi kuko Mituweli itajyaga ibivura.

Kubaga ariko hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho aho gufungura ahantu hanini hagafungurwa hato cyane bityo n’umuntu agakira vuba.”

Izindi serivisi yagaragaje ko ziyongereye mu zivurizwa kuri Mituweli ni izo kuyungurura no gusimbuza impyiko, na zo zitari zisanzwe ziri kuri Mituweli, ariko ubu zikaba zigiye kujya zivurirwaho.

Ubundi buryo bwatangiye ni ubwo kuba amavuriro azajya ahabwa amafaranga mbere, bigakemura ikibazo cyo gutinda kwishyura amavuriro.

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, batangije gahunda yo kujya amavuriro ahabwa amafaranga mbere, noneho akarangura imiti, nyuma akazagaragaza uko yayakoresheje akabona aguhabwa andi mafaranga.

Ati: “Ubu twatangiye ubundi uburyo bushya bwo guha amavuriro mato amafaranga yo kugura imiti n’ibikoresho mbere, ni nko kubishyura mbere kuruta uko mbere yavuraga akazatanga inyemezabwishyu nyuma agiye kwishyuza, Ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ingoboka byose bigiye kuzajya biyahabwa.”

Yongeyeho ati: “RSSB irayabahaye, irayatanze ku byo basanzwe bakoresha birajya kungana hanyuma nibaza gufata ay’ikindi gihembwe gikurikiye bagaragaze uko  bakoresheje ayabanje. Bizafasha amavuriro kubona imiti kandi iboneke hose.”

Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko ubwo buryo bushya bwatangiye bwiswe “Capitation” buzatangirira mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe mbere kwishyura inyemezabwishyu byatindaga bikaba byatuma amavuriro abura uko arangura, mu gihe umuturage we aba akeneye kubona imiti yose.

Ni uburyo buzagurirwa no mu bindi bice by’Igihugu, bukaba bwitezweho gukemura ikibazo cyo kugorwa no kubona imiti cyakunze kugaragazwa n’amavuriro mato.

Ubuvuzi bugenda butera imbere ku buryo hari indwara zisigaye zivurirwa imbere mu gihugu, harimo no kubaga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA