Kanye West arashinja Jay-Z ko ashaka kumwica
Imyidagaduro

Kanye West arashinja Jay-Z ko ashaka kumwica

MUTETERAZINA SHIFAH

March 21, 2025

Umuraperi wo muri Amerika, Kanye West, yatangaje ko mugenzi we, Jay-Z, ateganya kumwica nyuma yo gutotezwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ibyo yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga, avuga ko Jay-z ari mu mugambi wo kumwica.

Yanditse ati: “Nzi ko Jay-Z atwara imodoka hafi yanjye nk’uwasaze, avuga ati ngomba kwica Kanye, ndabizi ni inkuru izaba ibabaje kumva Jay-Z yishe Kanye, ariko azabikora kandi sinkeneye abayuda (indyarya) ku rupfu rwanjye.”

Yongeyeho ko hari bumwe mu butumwa yari yanditse ku rubuga rwe rwa X, ariko Jay-z akamutegeka kubusiba.

Kuwa Gatatu Kanye West yari yanditse kuri urwo rubuga ko Beyoncé yifashishije ikoranabuhanga (IVF) kugira ngo atwite impanga z’abahungu be na Jay-Z, zifite imyaka irindwi.

Kanye West, avuze ibi mu gihe haherutse gutangazwa ko umubano wa Jay Z na Beyoncé ukomeje kujya habi, nyuma y’aho uyu muhanzi mu mwaka ushize yashinjwe gusambanya umugore wari ufite imyaka 13 mu 2000 afatanyije na Diddy.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA