Karangazi: Barashimira Perezida Kagame ubatangije umwaka abahaye amazi
Amakuru

Karangazi: Barashimira Perezida Kagame ubatangije umwaka abahaye amazi

HITIMANA SERVAND

December 31, 2025

Abandi baturage bo mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, barashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bubatangije umwaka wa 2026 bubagejejeho amazi meza.

Abo baturage begerejwe amavomo, baje bakurikiye abandi bo muri ako Kagari bayegerejwe mu mwaka wa 2024, bose bakaba baragize amahirwe yo kurokoka ingorane bakuraga ku gukoresha amazi yanduye bavomaga mu madamu.

Bavuga ko bagiye gutangira umwaka bagejejweho amazi meza akururwa ku isoko hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba, ndetse ko imyaka myinshi bamaze batuye i Musenyi bagiye bagorwa no kutagira amazi.

Ibi ngo byabagiragaho ingaruka nyinshi zirimo imvune no kutagira isuku ihagije, bakaba bashima ko uyu mwaka wa 2026, ubasanze iki kibazo kibonewe igisubizo kuko bagejejweho amazi.

Uwamahoro Adeliphine, yagize ati: “Twavomaga amazi mabi yo mu idamu. Uzi kunywa amazi n’inka zishotsemo. Ni amazi yasaga nabi  ariko kuko byari amaburakindi nta kundi twarayavomaga. Uyu munsi rero twabonye amazi meza kandi turabishima. Baratudabagije rwose.

Kankundiye Consolata na we yagize ati: “Turashima ubuyobozi bw’Igihugu cyane Umukuru w’Igihugu waduhaye umwaka mushya atugezaho amazi meza. Twakiranye impanuro ze twagejejweho n’Umuyobozi w’Intara, aho yatugaragarije ko adukunda kandi arajwe ishinga n’uko tugira ubuzima bwiza.”

Sikubwabo Ezechiel na we agira ati: “Najyaga kuvoma mu Karere ka Gatsibo. Uyu munsi ndashima ko nagerejwe amazi mu rugo. Ni amazi ahoraho ntituzajya tuyabura kuko ava ku isoko. Turashima ubuyobozi bw’Igihugu buduhaye umwaka mushya baduha amazi.”

Kwizera Christella, Umuyobozi w’Umuryango Water Access Rwanda wagejeje amazi meza kuri abo baturage, yavuze ko ibyo bikorwa bizakomeza hibandwa ku baturage batuye mu Midugudu itagerwamo amazi mu bice bya Karangazi na Rwimiyaga.

Ati: “Tumaze kugeza amazi meza ku baturage bagera ku bihumbi 86. Tubona ko abayakeneye ari benshi aho tugiye kongera kubaka amasoko abiri azadufasha kongera amazi dutanga.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, ashimira abagize uruhare mu kugeza amazi ku baturage, asaba ubufatanye mu kurinda iki gikorwa remezo.

Ati: “Amazi ni ubuzima. Turacyafite ikibazo cy’ibice bitaragezwamo amazi, ariko dushima cyane Water Acces Rwanda ku kuba bamaze kugeza amazi ku mubare munini w’abaturage bavomaga amazi mabi. Ibi biratuma abaturage bacu barushaho kubaho neza duhure dutekereza ibindi twakora biduteza imbere.”

Akomeza agira ati: “Turasaba abaturage bagejejweho ibikorwa nk’ibi, kubifata nk’ibyabo bakabirinda. Amazi ni umushinga utwara ingengo y’imari itari nto, bikongeraho ko abaturage baba bayabonye bayakeneye, birinde kwangiza ibikoresho kugira ngo ejo badasubira aho bangaga.”

Umuyoboro w’amazi wa Musenyi utanga amazi mu Midugudu ine y’Akagari ka Musenyi itaragerwagamo n’amazi, ni igikorwa cyatwaye miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuryango Water Access ukomeje kongera amavomo mu bice bitagiraga amazi meza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA