Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse umusifuzi Mpuzamahanga, Karangwa Justin ibyumweru bine adasifura, nyuma yo kwanga igitego cyashoboraga guhesha APR FC intsinzi ku mukino wayihuje na Rutsiro FC, yemeza ko habayeho kurarira.
Uyu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Ku munota wa 77, APR FC yibwiraga ko ibonye igitego cya kabiri cyinjijwe na William Togui, watsindishije umutwe, ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Iki cyemezo cyafashwe n’umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin nticyishimiwe n’ubuyobozi bwa APR FC nk’uko byagenze no kuri penaliti yahawe Rutsiro FC mu gice cya mbere, ikavamo igitego cyo kwishyura.
Ibi byemezo byombi byatumye APR FC yandikira FERWAFA ku wa Mbere, isaba kurenganurwa ku karengane yakorewe muri uwo mukino wa Rutsiro FC.
Komisiyo y’Imisifurire yateranye ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, yasanze penaliti yahawe Rutsiro FC yariyo, ariko igitego cyanzwe cyo cyari cyo kuko nta kurarira kwari kwabayeho. Bituma umusifuzi Karangwa Justin wanze iki gitego ahanishwa kumara ibyumweru bine adasifura.
APR FC yitegura kwakira Rayon Sports FC, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushingo 2025 imaze gukina imikino ine, aho iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, n’amanota umunani.
