Urukiko Rukuru rwahanishije Karasira Uzaramba Aimable, wamamaye nka Professor Nigger, igifungo cy’imyaka Itanu na ho imitungo ye yose yafatiriwe ikarekurwa.
Ni isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi.
Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Ikiganiro kigufi Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi yahaye Imvaho Nshya, yahamije ko Karasira Aimable yakatiwe n’urukiko ariko ko ibikubiye mu myanzuro y’urubanza atarabibona.
Karasira amaze imyaka ine afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere. Ni na yo amaze aburana kuko yatawe muri yombi Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 31 Gicurasi 2021, akurikiranyweho ibiganiro yatambutsaga ku mbuga nkoranyambaga bivugwaho guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Uyu Karasira yari aherutse imbere y’Urukiko Rukuru, yiregura ku nkomoko y’umutongo we n’iyezandonke ashinjwa yari akurikiranyweho.
Mu iburanisha ryo ku wa 8 Nyakanga 2025, Karasira n’abunganizi be bagenewe umwanya wo gusobanura inkomoko y’umutungo we.
Mu kwiregura, Me Bikotwa wunganira Karasira yatanze ibisobanuro bya miliyoni 11 Frw yasanzwe kuri MoMo y’umukiliya we, avuga ko arimo ibice bibiri.
Harimo miliyoni 1.1 Frw yari ubwishyu bw’ikibanza yuzuzaga, ayishyuwe mbere agera kuri miliyoni 4 Frw.
Yakomeje avuga ko andi miliyoni 10 Frw yavuye mu bufasha Karasira yagiye abona nyuma yo kwirukanwa ku kazi.