Kuri uyu wa Gatandatu taliki 02 Mata 2022, abana 34 mu bahungu n’abakobwa batsindiye imikandara y’umuhondo na orange mu bizamini n’amarushanwa yakoreshejwe n’ishuri rya “The Champions Karate Academy”.
Abana 120 ni bo bitabiriye iki gikorwa cyo kuzamura abana bari bafite umukandara w’umweru cyabereye muri Sports View i Remera aho “The Champions Karate Academy” ikorera.
Nyuma y’ibizamini, abana 34 ni bo bazamuwe mu ntera aho 27 bahawe umukandara w’umuhondo naho abandi 7 bagasimbuka aho bahawe umukandara wa Orange bavuye ku mweru.
Umwe mu bana bitwaye neza, Shema Gahamanyi Gaël ufite imyaka 10 y’amavuko, yatangaje ko yishimiye kwegukana umudali wa zahabu kuko abo bari bahanganye bakomeye.
Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Karate akaba ari Umuyobozi wa “The Champions Karate Academy” yavuze ko urwego rw’abana rwazamutse nk’uko byagaragariye muri aya marushanwa ugereranyije n’igihe bamaze badakina. Yashimiye kandi ababyeyi baherekeje abana babo.

Ikipe ya Nyanza yahawe igikombe cy’ ishimwe
Muri 2017 ni bwo “The Champions Karate Academy” yatangiye ibikorwa nyuma ifungura amashami mu bice bitandukanye harimo ishami ry’i Nyanza, i Nyamata (Gasore Serge Foundation) n’ishami rya “Club House La Palisse i Nyandungu” ryatangijwe taliki 20 Werurwe 2022.
Ishami ry’i Nyanza ribarizwamo abana hafi 60 ryahawe ishimwe kubera uburyo rikomeje gukora cyane mu guteza imbere Karate mu Ntara y’Amajyepfo.

Muhire Gilbert wari uhagarariye umuyobozi w’ishami rya “The Champions Karate Academy” i Nyanza yavuze ko bishimira ibyo bamaze kugeraho kuko abana n’ababyeyi babo bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukina umukino wa Karate.
Yakomeje avuga ko bishimiye gusubukura ibikorwa by’amarushanwa nyuma y’uko COVID-19 yari yarabakomye mu nkokora. Avuga ko umukino wa Karate wigisha ikinyabupfura ari yo mpamvu bashishikariza ababyeyi kujyanamo abana babo.
Kuri iki Cyumweru, taliki ya 3 Mata 2022, hateganyijwe amarushanwa y’abafite imikandara irimo ubururu, malo n’umukara bagera kuri 40.
Amafoto:








