Karate: Ikipe y’Igihugu mu mikino ya Commonwealth muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Karate: Ikipe y’Igihugu mu mikino ya Commonwealth muri Afurika y’Epfo

SHEMA IVAN

November 27, 2024

Ikipe y’Igihugu ya Karate igizwe n’abakinnyi batanu irerekeza i Durban muri Afurika y’Epfo kwitabira ku nshuro ya 11 imikino ya Commonwealth.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe yashyikirijwe ibendera ry’igihugu n’Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe, abasaba gukora ibishoboka byose bakegukana imidali.

Aya marushanwa azatangira ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo kugeza tariki ya 2 Ukuboza 2024, azitabirwa n’ibihugu icyenda  birimo u Bwongereza, Scotland, Canada, Australia, New Zealand, Trinidad and Tobago, Sri Lanka, Bangladesh n’u Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA