Buri mwaka amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda hategurwa imikino yo Kwibuka abari mu muryango mugari wa Siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku Cyumweru taliki 15 Gicurasi 2022, ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ryateguye irushanwa ryo Kwibuka “Karate Genocide Memorial Tournament 2022”, iri rushanwa ryabereye muri Lycée de Kigali ryitabiriwe n’abakinnyi 219.
Nyuma yo gukina mu byiciro bitandukanye, mu kwiyereka “Kata” mu bagabo, Niyitanga Halifa yabaye uwa mbere, akurikirwa na Gusenga Yves Bartrand naho Nyirumuringa Aimé na Nsabimana Samuel basoreza ku mwanya wa 3.

Mu bagore, uwa mbere yabaye Uwase Razia akurikirwa na Mukangoboka Marie Solange naho Abayisenga na Yezakuzwe Ruth baza ku mwanya wa 3.
Muri iki cyiciro cyo kwiyereka “Kata”, ikipe ya Zen Karate-Do yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na The Champion Karate-Do naho UR Huye na Police Karate-Do zisoreza ku mwanya wa 3.

Mu cyiciro cyo kurwana “Kumite” mu bagore, Ishimwe Sandrine yegukanye umwanya wa mbere akurikirwa na Gashagaza Solange naho Niyonkuru na Mukangoboka Marie Solange baza ku mwanya wa 3.
Mu bagabo mu cyiciro cyo kurwana “Kumite”, ikipe ya Okapi yabaye iya mbere ikurikirwa na UR Huye naho The Champions na Mamaru Kicukiro Karate Do ziza ku mwanya wa 3.
Visi Perezida wa FERWAKA, Karamaga Barnabé yagaragaje ko iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi benshi ugererayije n’amarushanwa yabanje.

Yakomeje ashishikariza abitabiriye iri rushanwa ryo Kwibuka gukomeza kurangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda igihugu cyifuza ndetse no gufata iya mbere mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu miryango bavukamo, mu bigo bigamo, aho bakora n’ahandi hose bagera kuko uruhare rwa buri muntu rukenewe kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi.
Abibukwa by’umwihariko muri Karate
Mu bari mu muryango mugari wa Karate bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari Gahamanyi Jean Leonard, Kagabo Clement, Nduwumwe Aimé, Nduwumwe Ange, Ndawumwe Angelique, Nyamuvugwa Joseph, Rurangira Emile, Rurangisa Aimable, Kalisa Jean Marie Vianney, Butare Emmanuel, Rwiyegura Ange, Rwakayiro Yves, Nyiribakwe Emile na Niyonzima Etienne.

















