Kareremba zisaga 200 zazamuye umusaruro w’amafi mu kiyaga cya Kivu
Ubukungu

Kareremba zisaga 200 zazamuye umusaruro w’amafi mu kiyaga cya Kivu

NYIRANEZA JUDITH

February 11, 2025

Ubworozi bw’amafi bukorerwa muri Kareremba zisaga 200 mu kiyaga cya Kivu, ku mwaro wo mu gice cy’Akarere ka Nyamasheke zazamuye umusaruro.

Ni mu cyerekezo cya gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuzamura umusaruro w’amafi, kampani Kivu Choice yororera muri kareremba zisaga 200, kandi byagaragaye ko bitanga umusaruro kuko ifi ziba ziri hamwe zitazerera ngo zirenge imbago z’utuzu ziba zarubakiwe, zikagaburirwa, ibyo bigatuma zitanga umusaruro.

Umukozi wa Kivu Choice Safari Karim yavuze ko ari umushinga mugari wo Korora no gucuruza amafi, kandi ko bizafasha kurwanya imirire mibi.

Yagize ati: “Kivu Choice imaze imyaka ine, ikora akazi ko korora no gucuruza amafi, mbere nta bworozi bw’amafi bwahakorerwaga ni umushinga mugari, muri gahunda za Leta uzafasha muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Umwaka ushizwe wa 2024 washize dusaruye toni 3 500, ubu duteganya ko uyu mwaka tuzasarura toni 8 000. Ubusanzwe ku munsi bitewe n’izikenerwa n’abakiliya bacu dusarura hagati ya toni 15 na 20 ku munsi.”

Yanavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bagira umuco wo kurya amafi, ko Atari indyo y’abishoboye, ahubwo ari meza ku buzima.

Ati: “Intego ni uguhaza abaturage b’u Rwanda ndetse no mu Karere. Abaturage bahindure imyumvire, bareke kumva ko ifi ari iy’umuntu wishoboye, ahubwo bumve ko ifite intungamubiri kandi uwayiriye agira ubuzima bwiza, ifi zigira impinduka nziza ku mubiri wa buri muntu.”

Umukozi ushinzwe ibijyanye no kugaburira amafi muri iyo kampani Allen Kusasira yasobanuye uburyo amafi agaburirwa ngo atange umusaruro mwiza.

 Yagize ati: “Amafi agaburirwa hakurikijwe ibyiciro arimo, cykiciro cy’amafi mato tuyaha ibiryo nk’inshuro 7 ku munsi.”

Yakomeje asobanura ibyiciro abana b’amafi banyuramo mu bworozi kugeza asaruwe mu gihe cy’amezi agera kuri 7.

Ati: “Dusarura toni 3.500 z’amafi yo kurya buri kwezi. Abana b’amafi miliyoni 7 z’amafi bakomoka mu ituragiro rya Kigembe, buri kamwe kaba gapima garama 1, [ …..]nyuma iyo zigize garama 25 buri imwe zishyirwa mu gice cy’umusaruro aho zimara amezi atandatu zikabona gusarurwa aho ikilo kimwe kizagura 4000 Frw.”

Yavuze kandi ko ku munsi bagaburira amafi ibiryo bingana na toni 22.

Muri ubwo bworozi kandi abasaga 100 bahawemo akazi bavuga ko bibafatiye runini.

Umwe muri bo yagize ati: Njye nabonye akazi mo hano muri za Kareremba mu kiugaburira amafi, bimfasha kwikemurira ibibazo bitandukanye, ndetse amezi 7 mazemo nashoboye kuguramo itungo rigufi, naryo niryororoka nizera ko nzakomeza kuzamuka mu iterambere.”

Yongeyeho ko kandi uko ahembwa azajya akomeza kongera amatungo kugeza igihe azagerera ku nka, kuko anakora aubuhinzi, bityo ikazamuha ifumbire.

Ku ikubitiro Kivu Choice yashoye mu bworozi bw’amafi muri kareremba bufite agaciro ka miliyoni 8 z’amadolari ya Amerika, kandi gahunda ni uko mbere y’imyaka 2, hazongerwamo miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, Jean Claude Ndorimana yasobanuye ko igihugu gishyira imbaraga mu bworozi bw’amafi, aho gifite intego yo kuba mu 2035 umusaruro w’ubworozi bw’amafi uzagera kuri toni 80 000.

Ibi bikorwa byo kuzamura umusaruro w’amafi ngo Umunyarwanda azamure ingano y’ibilo by’amafi arya ku mwaka, bikorwa binyuze mu mushinga ‘Kwihaza’ wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Enabel na Luxembourg.

Kororera amafi muri kareremba bizamura umusaruro

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA