Umuraperi uri mu bakizamuka Munyurangabo Steven uzwi cyane ku izina rya Siti True Karigombe yavuze bamwe mu bahanzi bazamufasha mu bitaramo 30 ateganya gukora.
Ni ibitaramo azakora agamije kumvisha abantu umuzingo (Album) we wa kabiri mbere y’uko awushyira ahagaragara.
Ni ibyo yagarutseho mu ijoro rya tariki 23 Kamena 2024 ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, aho yavuze ko hari abahanzi bamaze kwemeranya gusa ngo hari n’igihe azajya abikora wenyine.
Ati: ”Ngiye gutangira ibitaramo byanjye 30, nzaba numvisha abantu umuzingo (Album) wanjye wa kabiri ngiye kuzashyira ahagaragara vuba, hanyuma mu rugendo rw’ibyo bitaramo nkaba nkeneye abafatanyabikorwa tuzarufatanya.”
Akomeza agira ati:” Ibitaramo bizakorwa mu buryo bubiri, nshobora kujya nzana n’umuhanzi twavuganye bitewe n’ingengo y’imari, kuko nabwo ni umucuruzi cyangwa nkaza njyenyine. Kugeza ubu abamaze
kwemeza ko tuzakorana harimo Riderman, Mico The Best, BullDog, Sintex ndetse n’abandi.”
Agaruka ku cyo yagendeyeho ahitamo Mico The Best bakoranye indirimbo ye nshya, Karigombe yavuze ko yarebye umuntu uhuza n’ubutumwa yashakaga gutanga mu ndirimbo ye.
Ati: “Njye nandika, ku giti cyanjye natekerezaga umuntu wamaze gutera ivi, wamaze gufata umwanzuro n’indirimbo irimo kuzimiza kwinshi, kandi yaba ngari urenze ibyo gutera ivi. Ntekereje ibyo byose ndavuga ngo umuntu wamfasha indirimbo ikaba yabyinika kandi ubwo butumwa bugatangwa yaba Mico The Best, noneho ikaba irenze njye n’undi muntu wese ikaba iy’abantu bose muri rusange.”
Avuga ko nk’abahanzi bakora injyana ya Hip hop bishimira ko muri iyi minsi yongeye kwitabwaho n’abantu bayikunda ndetse bagakina imiziki yayo (Power play), ahubwo ko abantu bakwiye kwitegura kumva injyana ya Hip Hop kuko abayikora bagiye gukora bashyizeho umwete.
Ubwo yari abajijwe impamvu abahanzi b’injyana ya Hip Hop bakora akenshi nk’abahanganye basa nk’abatukana, Karigombe yavuze ari bumwe mu bwoko bwa Hip Hop.
Ati: “Navuga ko muri uyu mwaka ari amahirwe dufite kubera ko Camera n’amatwi byongeye kwerekeza kuri Hip Hop, abantu bayikunda rero tugomba kubaha biriya bintu. Abakora iyi njyana dukunda gusoma ibitekerezo by’abantu (Coments) kubera ko turi abanditsi tubarizwa muri iriya mirongo, muri coments zose zagaragaye abantu bari banyotewe iriya mirongo, ni yo mpamvu amaso yongeye kugaruka kubera ko hari ikintu cyongeye kugaruka, nzi neza ko umuntu ukunda iyi njyana yari akumbuye izo nyandiko.”
Avuga ko injyana ya HIP HOP ayifata mu byiciro bitatu akabona ko iriya njyana iri mu byivugo by’Abanyarwanda.
Ati: “Hip Hop ni ibyivugo by’Abanyarwanda iyo dukora twebwe, ariko iza yaje iri mu njyana (Beat) ni yo mpamvu yitwa Rap. Mu byivugo habamo ingeri nyinshi ariko muri Hip Hop reka mvugemo bitatu gusa, harimo ibyivugo by’ibigwi, ibyivugo by’ibyishongoro n’iby’amahomvu, umuntu ni we uhitamo uburyo akoramo ibyivugo bye.”
Umuhanzi Karigombe ni umwe mu barangije ku ishuri ryigisha umuziki ryahoze ku Nyundo ubu rikaba ribarizwa mu Karere ka Muhanga, yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Safi Madiba, The Major, Mico The Best, na Hope.
Biteganyijwe ko ibitaramo by’uyu muhanzi bizatangira mu mpera za Kanama ndetse no mu ntangiriro za Nzeri amatariki akazatangazwa mu bihe bya vuba.