Nyiraneza Marie w’imyaka 14 y’amavuko na Nishimwe Divine w’imyaka 12 y’amavuko bapfushije nyina mu 2020 bagasigara ari imfubyi mu nzu bonyine, barasaba ubufasha bwo gusanurwa inzu bakajya bafashwa no kubona ibikoresho by’ishuri.
Aba bana bavuga ko kuva mu 2020 bagumye muri iyo nzu bonyine ariko bafashwa na nyirarume kubona amafunguro, kugeza mu 2022 ubwo babonaga inzu basigiwe n’ababyeyi babo yenda kubagwaho uwo nyirarume wabo bana witwa Ntakirutimana Clement akabatwara iwe mu rugo ari naho baba.
Nyiraneza Marie yagize ati: “Ababyeyi bacu barapfuye ariko mama ni we wapfuye nyuma mu 2020. Kuva icyo gihe twagumye muri iyi nzu dufashwa kubona amafunguro na marume kugeza mu 2023, aho iyi nzu yari imaze gusaduka mu buryo bugaragara marume akayidukuramo akadutwara.”
Yakomeje agira ati: “Ni ubuzima butoroshye kuva twabura mama n’ubwo twari abakene ariko wenda yacaga inshuro akaduhahira, akatugurira imyambaro n’ibindi ariko ubu biratandukanye.”
Nishimwe Divine we avuga ko babura ibikoresho by’ishuri cyane, imyenda y’ishuri nayo yabacikiraho bakabura indi bigatuma imyigire yabo igenda nabi. Yagaragaje ko kandi no kubona amafaranga y’ishuri bitaborohera,
Mu kiganiro bagiranye na Imvaho Nshya, abo bana b’abakobwa barasaba ko bafashwa kuvugurura inzu yabo ikajya ibafasha mu myambaro mu gihe yakodeshejwe ndetse bakajya bahabwa n’ibikoresho by’ishuri kuko ngo bibagora cyane.
Umukuru yagize ati: “Ni byo ababyeyi bacu barapfuye n’inzu yakadufashije irashaje, yarasadutse. Turasaba ubuyobozi kudusanira iyi nzu kugira ngo wenda nibona uwo kuyijyamo kuko twe turi hano amafaranga avuyemo ajye adufasha muri bike. Bagiye baduha nk’amakayi, amakaramu ndetse n’amafaranga y’ishuri twabasha kwiga neza nk’abandi”.
Ntakirutimana Clement wabafashe inzu yabo ikimara gusenyuka, agaragaza ko abo bana bafashijwe kujya babona ibikoresho by’ishuri, imyambaro n’amafaranga y’ishuri bakwiga neza na we bikamufasha na cyane ko afite abana bane yitaho mu bushobozi buke afite.
Ati: “Aba bana bakeneye ubundi bufasha kuko umwe ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, undi yiga mu mashuri yisumbuye kandi nyina yabasize mu 2020 bakiri hasi bose. Ubufasha bukenewe kuri bo ni ugufashwa kwiga, no kubona ibikoresho by’ishuri n’inzu babagamo imeze nabi igiye guhirima kuyibanamo ntibyakunda.”
Yakomeje agira ati: “Mbere umuntu yabashakiraga ibyo kurya, umuntu akabibashyirayo ariko ubu ntiwabarekeramo ngo bikunde. Ubuyobozi buzi ikibazo cyabo kuko bashyizwe ku cyiciro cya Nyirakuru kugira ngo bajye babona ubufasha ariko ntabwo bahabwa.”
Umuturanyi wa Ntakirutimana Clement urera abo bana, na we asanga ubufasha bwahabwa abo bana bwaba ari ugusana inzu yabo no kubafasha mu bikoresho by’ishuri.
Ati: “Ni abana babayeho nabi nyina amaze gupfa kuko nibura akiriho yarabashakishirizaga, ubu rero babonye ubafasha mu kwiga ndetse n’iriya nzu yabo igasanwa byafasha na Nyirarume wabo ubitaho koroherwa n’inshingano”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nsabibaruta Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’abo bana, atari akizi abasaba kwegera ubuyobozi kugira ngo babashe gufashwa.
Ati: “Kimwe mu cyo twabasaba ni ukwegera ubuyobozi ikibazo cyabo kikumvwa kuko ikibazo cy’abo bana ntabwo nari nkizi ariko hamwe n’ababishinzwe harebwa igikenewe kuri bo”.
Yagaragaje ko kuba barafashijwe kuyivamo bafashirizwa mu muryango wabo ari ikintu cyiza cyakozwe ku buzima bwabo.
Abo bana biga ku ishuri rya GS Kibirizi mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera.