Abantu 18 biganjemo urubyiruko mu Karere ka Karongi bafashwe barafungwa bakekwaho ubujura bwazengereje baturage.
Ni nyuma y’aho abaturage b’Utugari tw’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bari bamaze igihe bahangayikishijwe n’abajura babiba mu mirima, batoborera inzu bagatwara ibirimo, bategera mu nzira bakabambura n’ababakorera urugomo kubera ubusinzi n’ibiyobyabwenge, aho hakurikiyeho gushakisha ababikora no kubafata.
Umuturage w’akagari ka Mataba muri uyu Murenge, yabwiye Imvaho Nshya ko muri uyu mukwabu umaze iminsi mu tugari twose, aho atuye hafashwe 18 bari barabazengereje.
Yavuze ko batumaga uwaremye isoko ataha kare, nta n’ukigenda wenyine mu nzira kuko bahitaga bamwambura utwo afite twose, batanasize ibiri mu mirima.
Ati’’ Twari tumaze iminsi dutaka kubera aba bajura,barimo abagabo bubatse, basaga n’abataye ingo zabo cyangwa bazigeramo bwije cyane bagiye kwiba, hakaba n’insoresore zitagira ikindi zikora uretse guhungabanya umutekano w’abaturage zibacucura.’’
Yakomeje ati’’ Ubwo bafashwe turagira agahenge n’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani twitegura icyo umuntu azabona azagisangire n’umuryango atuje.
Turashima ubuyobozi bwacu n’inzego z’umutekano iki gikorwa kuko nta wari ugisinzira afite impungenge zo gutoborerwaho inzu, ubyutse agasanga igitoki mu murima bagitwaye, utambutse nk’ahari agashyamba wenyine akumva bamufashe mu ijosi bakamwambura, mbese nta mahoro twari dufite.’’
Gufata abo bakekwaho ubujura abaturage babifatanyije n’ubuyobozi bw’uyu Murenge, inzego z’umutekano zihakorera n’irondo ry’umwuga.
Umwe mu bagize iri rondo ry’umwuga na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Mu bafashwe harimo n’abana b’abakobwa bicuruza usanga bagira uruhare muri uku kubangamira umudendezo w’abaturage, bakira ibyibano ababasanga babazanira bigatuma bimwe mu byibwe tuyoberwa aho bigiye.
Yakomeje avuga ko mu byibwe byagiye bifatwa harimo ibyasanzwe aho aba bana b’abakobwa abenshi bakiri bato babaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, avuga ko uyu mukwabu wabaye mu tugari twose, nyuma yo gutaka kw’abaturage, bimaze kugaragara ko bibwa ibyabo.
Ati: “Aba 18 ni abo mu Kagari ka Mataba ariko no mu tundi tugari twagezemo turabafata.
Hari abo twasanze bagomba gushyikirizwa ubugenzacyaha bitewe n’ibyaha by’ubujura bagiye bakora, hari n’abo twasanze baganirizwa bakihanangirizwa, cyane cyane nk’aba bakobwa bicuruza bakingira ikibaba ubu bujura, n’abagomba kujyanwa mu kigo kibagorora,bakigishwa ibyabateza imbere batibye.’’
Yavuze ko muri ibi bihe hitegurwa Iminsi Mikuru isoza umwaka, ingamba zo kurinda abaturage n’ibyabo zakajijwe, akabasaba ubufatanye mu guhashya izi ngeso mbi ziterwa akenshi n’ibiyobyabwenge biba byarabase bamwe mu bafatwa.
Yakomeje avuga ubonye abari muri izo ngeso akangurirwa gutanga amakuru ku gihe n’uwaba yarabaciye mu rihumye agafatwa,akareka kubangamira abaruhiye utwabo atubatwara.