Karongi: Abanyekongo b’impunzi bazindutse bamagana RDC
Politiki

Karongi: Abanyekongo b’impunzi bazindutse bamagana RDC

ZIGAMA THEONESTE

January 2, 2026

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Abanyekongo b’impunzi bacumbikiwe mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana imvugo z’urwango zikorwa na Leta yabo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yimakaje ivangura rikorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bamwe muri bo bari bafite ibyapa n’ibindi birango bigaragaza ko bababazwa n’uko bamwe mu bayobozi ba RDC bakomeje kumvikana bagaragaza ko Abatutsi ari abo guhohoterwa no guteshwa agaciro.

Abari imbere biganjemo abagore n’abakobwa bamaganye imvugo z’uwari umuvugizi w’Igisirakare cya RDC (FARDC) Gen Ekenge Sylvain, uherutse kuvangura abagore b’Abatutsikazi bo muri RDC, aho yavuze ko gushakana na bo atari byiza ko baza bakuneka cyangwa se abana mubyaranye ntibabe abawe.

Umwe mu bazindukiye mu myigaragambyo, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ariya magambo yaratubabaje rwose kandi turashaka ko yakurikiranwa.”

Undi ati: “Twebwe turi ba Nyampinga ntituvangura uwo ari wese twashakana na we, kandi biriya bazana by’urwango mu bantu ntabwo tubishyigikiye rwose.”

Iyo myigaragambyo yakomeje, aho abo banyekongo bavuga ko bazakomeza kwamagana uwo ari we wese wakomeza kwimakaza ivangura rishingiye ku moko cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose ritandukanya Abanyekongo.

Abenshi muri bo bavuga ko baramutse bagaragaza amajwi yabo kubera akababaro bigaragara ko baterwa n’abayobozi muri Leta irangajwe imbere na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ugasanga ababikora aho guhanwa barahabwa ikaze n’icyubahiro mu nzego z’ubuyobozi.

Umwe ati: “Nubwo uriya Mujenerari bamuhagaritse ku kazi ntibihagije, ahubwo bakwiye kumushakira ibindi bihano kuko ibyo yakoze ntibikwiye rwose.”

Banavuga kandi ko igihano cyarangiye ariko ibikomere basigiwe n’amagambo ye bitazapfa gukira mu gihe ubuyobozi bukirebera cyangwa bukorana n’abahezanguni biyemeje kumaraho Abanyekongo b’Abatutsi.

Muri abo bahezanguni harimo abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bifuza ko amahanga yagira icyo akora

Katabeshya Vital, umugabo umaze imyaka 30 mu Nkambi ya Kiziba yabwiye itangazamakuru ko atiyumvisha ukuntu Leta yabo ikomeza kwamagana abaturage bayo, kandi igakomeza gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Yagize ati: “Nk’ubu i Minembwe Abatutsi baragoswe n’Aba FDLR na Mai Mai na Wazalendo, ntibabona icyo kurya kandi ntibabona aho banyura ngo bajye guhaha.”

Abo Banyekongo bakomeje kuzamura ijwi bamagana Leta yabo ikomeje kugaragaza ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ari Abanyarwanda, bagahamya ko ntawe ukwiye kubaziza ururimi bavuga.

Umwe ati: “Niba Leta ya Congo igaragaza amagambo y’ubwicanyi amahanga ntakurikirane kandi ari ay’ubwicanyi ntabwo natwe tuba twishimye bitewe n’ubu buhunzi turimo. Amahanga akwiye kugira icyo akora rwose bigahagarara.”

Guhagarika Gen. Ekenge ni ukujijisha

Umuyobozi w’Inkambi ya Kiziba, Nsengamungu Abel Méthode, avuga ko gutegura urwo rugendo rw’amahoro ari mu buryo bwo kwereka Umuryango Mpuzamahanga ko babangamiwe n’izi mvugo z’urwango zibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yavuze ko nubwo Gen Ekenge yamaze gutangaza amagambo yibasira Abatutsi, agakurwa mu nshingano zo kuvugira Ingabo za Leta ya Congo, bidahagije ahubwo ari uburyo bwo kujijisha.

Yagize ati: “Biriya ni ukujijisha, ntabwo umuntu yajya kuri Televiziyo y’Igihugu, akavuga amagambo ameze kuriya, ari ibintu yitekerereje. Turabizi neza baratwanga ntabwo bakunda Abatutsi, badukunda baba bashyira imbaraga mu kugaragaza ko abahunze babasha gutaha.”

Yasabye ko uwo musirikare yahanishwa ibihano bikomeye kuko kuba baramuhagaritse batabonye ubutabera.

Uretse abo Banyekongo mu Nkambi ya Kiziba i Karongi, n’abari mu nkambi za Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo, na Mugombwa mu Karere ka Gisagara na bo bamaganye urwango bakorerwa kuri uyu wa 2 Mutarama 2026.

Ni mu gihe ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, impunzi z’Abanyekongo mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe na Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, bamaganye urwango n’ihohoterwa Leta ya RDC ikomeje kubakorera.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 100 zimaze imyaka isaga 25, aho zahunze umutekano muke ukomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC.

Katabeshya Vital yamaganye Leta ya RDC ivangura abo mu bwoko bw’Abatutsi ibita ko ari abantu babi
Nsengamungu Abel Méthode umuyobozi w’Inkambi ya Kiziba
Ibihumbi by’Abanyekongo mu Nkambi ya Kiziba, baramukiye mu rugendo rw’amahoro bamagana ivangura bakorerwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA