Bangamwabo Cyprien w’imyaka 51 wo mu Mudugudu wa Rubatura, Akagari ka Tyazo, Umurenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rugabano akurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta akabijyana iwe akabibazamo imbaho.
Bivugwa ko abo bafatanyaga kwangiza iryo shyamba rya hegitari zisaga 60 riherereye ku musozo wa Rusegensi bacitse.
Umwe mu baturage b’i Tyazo yavuze ko uwafashwe afite bagenzi be batahuse bafatwa bafatanyaga kwangiza iryo shyamba bashakamo imbaho bagurisha n’izo gukoresha ku giti cyabo.
Ati: “Hari n’abatemamo iby’inkwi zo gucana ku buryo ubuyobozi budahagurutse ngo bufatirane vuba bwazashiduka ryarashize kuko baryangije bigaragara.”
Yakomeje ahamya ko uwafashwe we yavugaga ko yashakaga imbaho zo gukora inzugi zo gukingisha iwe.
Ati: “Ntituzi niba abo bari kumwe bacitse barafatanyaga cyangwa ari abakozi yari yahaye akazi. Bizagaragazwa n’iperereza.”
Bivugwa kandi ko ubuyobozi bwasanze ingiga 7 z’ibiti byo mu bwoko bwa pinusi mu rugo rwa Bangamwabo, yemera ko zavuye muri iryo shyamba.
Umwe mu barebaga ubuyobozi bumugwa gitumo yagize ati: “Ubuyobozi bwahageze ababibazaga bariruka. Bangamwabo kuko hari iwe, ntiyiriwe aruhanya ngo ariruka yagumye aho baramufata.”
Abaturage mu Murenge wa Rugabano, amashyamba ya Leta yugarijwe muri rusange bagasaba ubuyobozi kubihagurukira bwangu batarayamaraho burundu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge waRugabano, Ngendahimana Jean Damascène, avuga ko bakurikije amakuru bahawe n’abaturage.
Ati: Si ryo ryonyine amashyamba ya Leta muri uyu murenge yose barayigabije.
Barayangije bikomeye cyane, ni yo mpamvu twashyize imbaraga mu kubakurikirana. Ni muri urwo rwego uyu yafashwe n’abo bari kumwe bagishakishwa n’abandi bose bangiza amashyamba ya Leta bamenye ko ubu bahagurukiwe.”
Avuga ko hari ikibazo gitiza umurindi abangiza aya mashyamba, ari uko yose yeze akarengerana akaba adasarurwa.
Ati: “Ni ikibazo dufite kituremereye muri uyu Murenge kuko hari n’ibiti bigera aho bikigusha kubera gusaza cyane bidasaruwe.”
Avuga ko ikibabaje cyane ari uko ibi biti byagombye kuvamo amafaranga menshi yagira ibindi akora, ariko bitabyazwa umusaruro bikagera ubwo byihirika.
Ati: “N’ibyegereye kaburimbo byarakuze cyane, bitangira kwigusha ubwabyo.
Twasabaga Akarere kuvugana n’amakompanyi yahawe isoko ryo kuyasarura, aho ateye hagaterwa amashya yazatanga undi musaruro mu bihe biri imbere, cyangwa ubwo butaka bukabyazwa undi musaruro wagenwa, ariko ntakomeze kwangirika.”
Avuga ko bafashe ingamba zo gukangurira abaturage kureka kuyangiza, bikazatanga umusaruro wuzuye abahawe kuyasarura babikoze hakiri kare.