Kayitesi Claudine utuye mu Murenge wa Rubengera Akagari ka Bubazi Umudugu wa Kabuga arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we w’umuhungu w’imyaka 15 ufite ubumuga bwo kutabona. Uyu mubyeyi avuga ko ubushobozi buke butumwa atavuza umwana we kuko ngo uko yari ashoboye yabikoze.
Agaruka ku kibazo cy’uyu mwana Kayitesi Claudine yasobanuye ko uretse kuba Amani Shalf afite ikibazo yavukanye cy’amaso ngo abona hari n’ibindi byaziyemo binatuma yumva yamujyana kwa muganga ariko ikibazo kikaba ubushobozi buke.
Yagize ati:”Umwana wanjye w’umuhungu witwa Amani Shalf yavukanye ubumuga bw’amaso, abaganga bakambwira ko akiri muto nakura amaso azagaragara , ariko uko yagiye akura nagiye mbona ari imyobo irimo gusa aho kuba amaso. Nakoze uko nshoboye ndamuvuza, ngera i Kabgayi, abaganga barambwira ngo aracyari muto ntibamuvura”.
Akomejeza agira ati:”Ubwo rero kuva nava i Kabgayi afite nk’imyaka 5, nabuze ubundi bushobozi bwansubiza kwa muganga ngo nkomeze mukurikirane kuko ubu afite imyaka 15 y’amavuko”.
Agaragaza ko yanyuze mu nzira nyinshi amuvuza kuva yavuka.Ati:”Yavukiye ku Bitaro bya Rubengera kumuvura biranga, banyohereza ku Kibuye, naho baranyandikira ngo nzajye i Kabyayi, ubwo njyayo nk’uko nabikubwiye mvayo bancyuye ngo aracyari muto ngende ntegereze akure none gukira byaranze, amafaranga ansubizayo nayo narayabuze”.
Uyu mubyeyi avuga ko aramutse abonye amafaranga yasubira kwa muganga bakongera gusuzuma umwana n’ubundi burwayi afite kuko ngo kugeza ubu, adafite ubushobozi na buke bwo kumugezayo , ngo babone aho kurara ibyo kurya n’amafaranga yo kumuvuza.
Ati:”Ubu, ntabushobozi mfite bwamusubiza kwa muganga pe, mbayeho mu buzima bubi bwo guca inshuro ku buryo ngorwa no kubona aya ngezayo. Urabona ko amaso y’uyu mwana ari imyobo, kandi na none mbona afite ubundi bumuga bwaziyemo, kuko ni wa mwana w’innyaho, akavuga amagambo adasobanutse kandi mbere yari muzima”.
Kayitesi Claudine usaba ubufasha bwo kugeza umwana we w’imyaka 15 witwa Amani Shalf kwa muganga agaragaza ko yigeze kugeza iki kibazo ku Murenge.
Ati:” Nigeze kujya ku Murenge rimwe ndabivuga , ngaragaza ko mfite umwana ubabaye nsaba ubufasha uwo muyobozi avaho ntafashijwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera , Nkusi Medard, yatangarije Imvaho Nshya ko iki kibazo cy’uyu mubyeyi baragikurikirana bakareba uko bamufasha bigendanya n’icyo akeneye kugira ngo umwana we avurwe.
Ati:”Icyo kibazo cy’umuturage witwa Claudine wo muri Bubazi ntabwo nari nkizi, ariko ni umuturage wacu. Tujya tugira uburyo twandika dusabira ubufasha abaturage bacu bafite ikibazo cy’umwihariko nk’icyo, tugasaba inyunganizi Akarere. Ubwo tuzamusaba kuza k’Umurenge turebe icyo tumufasha”.
Kayitesi Claudine uri gusaba ubufasha atuye mu Murenge wa Rubengera Akagari ka Bubazi Umudugu wa Kabuga ho mu Karere ka Karongi.