Bamwe mu borozi n’abaturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Nyarugenge bavuga ko barembejwe n’ubujura bw’amatungo by’umwihariko inka, bavuga ko zibwa n’abatenezi.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje ko barembejwe n’abatenezi baza gushaka inka mu giturage, bakazirangira abatunzi ariko nyuma ngo abo baba baziranga (abatenezi) bagahindukira akaba ari bo baziba.
Umwe yagize ati: “Hano hari ikibazo cy’amatungo yibwa ariko cyane cyane hakibwa inka. Umutenezi araza ngo aje kureba ko hari inka yarangira abatunzi, yahagera akayibaza, ntabwo haca kabiri ya nka itibwe. Kugeza ubu nk’abaturage turibaza iherezo ryabyo kuko bimaze kuba nk’umuco.”
Undi yagize ati: “Ubundi mu 2022, hano hibwe inka 3 hagaruka inka imwe indi bayibagira hano haraguru mu Mudugudu wa Gacaca basiga bayishe, Indi nayo barayica turonda ibinono byayo tubigarukiriza kuri Muregeya. Indi ya Gatatu yo twayigaruriye mu Mudugudu wa Gakomeye.”
Yakomeje agira ati: “Mu mwaka wa 2023 hibwe inka nyinshi ariko izo twabashije kumenya ni 2. Muri izo twamenye harimo inka y’umuturanyi bibye imara ibyumweru bibiri barayibona, ubundi barongera biba indi nanone muri Nyarukaragata irazimira burundu.
Dukeka ko zibwa n’abatenezi kuko ni bo baza buri gihe mu nzu z’abaturage babaza niba hari inka zo kugurisha ubundi haca kabiri ngo zabuze. Ubujura bwazo buraturembeje ubuyobozi budufashe kurwanya ibyo bisambo kuko natwe dushyiraho uruhare rwacu.”
Umwe mu batunzi waganiriye na Imvaho Nshya, yahamije ko bamwe mu batenezi bagira imico yo kwiba inka z’abaturage biturutse ku kuba ari bo baziranga.
Yagize ati: “Njye ndi umutunzi, ariko na njye numva bashinja abatenezi kwiba inka z’abaturage. Ni bo bazigeraho mbere ubundi bakaza kutureba tukishyura, ubwo natwe tuzajya tubanza kumenya abatenezi turakorana nabo n’ubuyobozi budufashe mu guhana abafatiwe muri ibyo bikorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gérald, yavuze ko zimwe mu ngamba zafatiwe ubu bujura harimo no gukaza amaronda akozwe n’abaturage abafashwe bagahanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Ingamba ya mbere twafashe ni iyo y’abaturage bakora yo kurara irondo barinda imitungo yabo kuko twasanze ikibazo cy’ubujura kiri ahantu hose kandi n’inzira yo guhangana nacyo akaba ari uruhare rw’abaturage cyane ko ababiba aba ari abaturage babazi.”
Yagaragaje ko zimwe mu ngamba bafashe harimo no gufata abakekwaho ubwo bujura bagahanwa n’amategeko.
Ati: “Iyo ibyo bibaye, twifashisha inzego z’ubutabera zigakurikirana abo banyabyaha bagahanwa ariko ntabwo abaturage navuga ngo hari uzaza kubarindira batagize uruhare mu kugira amarondo, haba hari ikibazo bakakigaragaza bafatanyije n’ubuyobozi bwabo ariko igikenewe cyane ni uruhare rwabo.”
Umuyobozi w’Akarere ahamya ko abatenezi ari bamwe muri bo kuko ngo nta muntu waturuka mu kandi Karere ngo ajye kwiba inka mu kandi adasanzwe ayizi.