Abakorera ubucuruzi mu gasoko ko mu Mudugudu wa Birembo mu Murenge wa Bwishyura barasaba ko Leta yabubakira isoko kugira ngo bave ku gasozi, kuko iyo mvura iguye bahungira mu nzu z’abaturage bikangiza ibicuruzwa byabo.
Mukagasana Florida utuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Nyarusazi, avuga ko we n’abagenzi be bifuza ko bafashwa kubona isoko ryubatse bakoreramo bagaca ukubiri n’ibihombo bidindiza iterambere ryabo.
Ati: ”Dufite imbogamizi hano, dusorera Leta ariko benshi bamaze guhagarara gukora kubera ko babona turi ahantu habi. Ducururiza hano imvura iragwa ikatunyagira, ntabwo tugira ahantu twanurira ibicuruzwa, rero tukaba twasaba Leta kugira ngo itwubakire isoko, dukomeze kujya dutanga umusoro ariko natwe turi ahantu hazima.”
Avuga ko afite igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 yasobanuye ko isoko risanzwe riri mu Murenge wa Bwishyura riri kure yabo, ku buryo byabafata nk’isaha irenga kugira ngo bagereyo bakabona na bo bahawe iribegereye byaba byiza.
Ati: “Irindi soko riri mu Mujyi wa Kibuye, ni kure yacu kuko byadufata nk’isaha irenga. Twabwiye Ubuyobozi ko dukeneye isoko turategereza amaso yaheze mu kirere.”
Undi yagize ati: “Bari batubwiye ko bazadushakira ahantu heza hisanzuye akaba ariho ducururiza, ariko twarategereje amaso ahera mu kirere. Ubu icyifuzo mfite ni uko bahadushakira, kuko batwaka umusoro bakatwaka umutekano n’andi kandi twe imvura yagwa tukanyagirirwa hano, ntitubone aho twugamisha ibiciruzwa byacu.”
Yakomeje agira ati: “Badushakiye ahantu bakatubwira ngo mwishyire hamwe mukusanye amafaranga natwe tubashyirireho iyo nkunga tububakire iyo nzu. Twabyishimira natwe tugakomeza gutanga iyo misanzu nta kibazo dufite kuko hashize igihe dutanze iki cyifuzo.”
Abo bacuruzi bemeza ko bakoreramo barenga 100, bavuga ko ubuyobozi bukwiriye kubarebaho bukabafasha kubona aho bakorera heza nk’abandi kuko ngo ako gasoko kabafasha kubaho n’imiryango yabo bakabaho badasabiriza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Gashanana Saiba avuga ko ikibazo cy’abakorera muri ako gasoko kizahabwa umurongo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kikazakemurwa. kandi bagashakirwa ahantu heza handi ryakubakwa ho gukorera.
Yagize ati: ”Ubundi isoko ntabwo ari ikintu umuntu asaba mu gitondo ngo nimugoroba agihabwe, ubu turi mu bihe byo kwegeranya ibikorwa by’ingenzi bizakorwa mu mwaka w’Imihigo mu mwaka utaha. Icyo kizashyirwamo kuko ejo bizatangirana no ku rwego rw’Umudugudu cyagirwa nyambere.”
Akomeza asobanura ko amasoko ashyirwa mu yihutirwa bakareba niba koko yahita yubakwa n’aho yashyirwa heza abaturage bagakorera ahantu hameze neza.
Ubusanzwe mu Murenge wa Bwishyura harimo amasoko abiri yubatse n’andi mato, afasha abaturage bo mu makaritsiye.